Muri PDI basanga Kagame akwiye kwitwa Baba wa Taifa

Abarwanashyaka b’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI), basanga umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame akwiye kwitwa Baba wa Taifa kubera ibikorwa by’indashyikirwa yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Perezida wa PDI Sheikh Mussa Fazil Harerimana avuga ko bazashyigikira imigabo n'imigambo bya Perezida Kagame bakazakurikirana uko ishyirwa mu bikorwa igihe bazaba bagiriwe icyizere bagatorerwa kuba Abadepite
Perezida wa PDI Sheikh Mussa Fazil Harerimana avuga ko bazashyigikira imigabo n’imigambo bya Perezida Kagame bakazakurikirana uko ishyirwa mu bikorwa igihe bazaba bagiriwe icyizere bagatorerwa kuba Abadepite

Ni bimwe mubyo ubuyobozi bwa PDI bwagarutseho kuri uyu wa gatatu tariki 26 Kamena 2024, mu Karere ka Rwamagana ubwo bari mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame bahisemo gushyigikira no kwamamaza kuri uwo mwanya ndetse no kwamamaza abakandida ba PDI bahatanira kuzahagararira iryo shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ubuyobozi bwa PDI buvuga ko bwahisemo gutangira ibikorwa byo kwiyamamaza ndetse no kwamamaza umukandida bashyigikiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuri uyu munsi kubera ko aribwo uwo bashyigikiye kuri uwo mwanya yari yaruhutse kuko ubusanzwe baba bari kumwe aho agiye kwiyamamariza, ndetse bahitamo gutangirira mu Karere ka Rwamagana ahahurijwe Uturere twose tw’Intara y’Iburasirazuba.

Ubusanzwe baba wa Taifa ni ijambo riri mu rurimi rw’Igishwahili ugenekereje mu Kinyarwanda ni nko kuvuga ’Umukuru w’Igihugu w’Ikirenga’, aho mu bihugu nka Tanzania bikoreshwa ku wabaye Perezida wa mbere w’icyo gihugu, Julius Kambarage Nyerere ufatwa nk’inkingi y’iterambere ry’icyo gihugu, kimwe no kuri Nelson Mandela wahoze ayobora Afurika y’Epfo ufatwa nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga w’icyo gihugu.

Abarwanashyaka ba PDI bavuga ko ku mwanya w'umukuru w'Igihugu bahisemo kuzatora ku gipfunsi
Abarwanashyaka ba PDI bavuga ko ku mwanya w’umukuru w’Igihugu bahisemo kuzatora ku gipfunsi

Agendeye ku bikorwa by’indashyikirwa Perezida Paul Kagame yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda, Perezida wa PDI Sheikh Mussa Fazil Harerimana avuga ko asanga akwiye kwitwa baba wa Taifa ku buryo n’igihe yazasimburwa yajya afatwa nk’Umuyobozi Mukuru w’Ikirenga w’Igihugu.

Ati “Aho aba Perezida bazaza nyuma ye batandukaniye nawe ni uko hari imisingi ashyizeho batazahura nabyo, icya mbere mu bimugira baba wa Taifa ntibazahagarika Jenoside byararangiye, icya kabiri ni ukubanisha Abanyarwanda nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, niba tugeze kuri 94% mu myaka ibiri tuba tugeze 96%, ubwo bumwe bwacu ni inkingi imuhindura baba wa Taifa.”

Arongera ati “Uburezi bwa buri wese kugera ku mashuri 12, ababyeyi bagahabwa nkunganire, bo bakagira uruhare mu kugaburira abana no mu bikoresho by’ishuri, ntawe uzaza ngo abivaneho, uwo ni umusingi ashyizeho, ni baba wa Taifa.”

Grace Ishimwe uhagarariye urubyiruko mu Ntara y'Iburasirazuba avuga ko urubyiruko rwose ahagarariye rwiteguye gutora Kagame Paul ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu bakazanashyigikira PDI mu matora y'abadepite
Grace Ishimwe uhagarariye urubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko urubyiruko rwose ahagarariye rwiteguye gutora Kagame Paul ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bakazanashyigikira PDI mu matora y’abadepite

Ibyo n’ibindi byinshi ngo nibyo byatumye PDI ihitamo Paul Kagame nk’umukandida uzabahagararira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ariko kandi bakanasaba Abanyarwanda ko nyuma yo kumutora kuri uwo mwanya bazagirira iryo shyaka icyizere bakaritora rikabona intebe mu Nteko Ishinga Amategeko, bizarifasha gukurikirana uko imigabo n’imigabo y’uwo bashyigikiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ishyirwa mu bikorwa.

Grace Ishimwe ahagarariye urubyiruko mu Ntara y’Iburasirazuba akaba n’umwe mu bakandida ku mwanya w’ubudepite muri PDI, avuga ko ari ishyaka ryiza ry’ubumwe bw’Abanyarwanda kubera ko batavangura bashingiye ku idini cyangwa ikindi.

Ati “Urubyiruko rwa hano twese turiteguye, Uburasirazuba bwose turamamaza Perezida wa Repubulika Paul Kagame, tuzi gukomera kwe, tuzi ibyo yatugejejeho, ntacyo tutabona mu Turere twose, Rwamagana dufite ibitaro, Kayonza hari Zipline, Nyagatare hari hoteli y’icyitegererezo, Bugesera y’Ubudasa murabizi umuntu ayitiranya na Kigali, niyo mpamvu tariki 15 z’ukwa karindwi jye n’urubyiruko rwose mpagarariye twiteguye kuzatora ku gipfunsi kugira ngo akomeze kugeza ibyiza ku Banyarwanda.”

Abarwanashyaka ba PDI bahisemo kwamamaza no gushyigikira Paul Kagame ku mwanya w'umukuru w'Igihugu
Abarwanashyaka ba PDI bahisemo kwamamaza no gushyigikira Paul Kagame ku mwanya w’umukuru w’Igihugu

Arongera ati “Nyuma yo gutora umukuru w’Igihugu ndagira ngo nsabe abantu bose ko ku mwanya w’Abadepite mwazatora PDI, muzabona ikirango kiri mu cyatsi cyibisi, umunzani uriho uvuga ubutabera kuba nkuhagararaho ntitandiye undi akawuhagararaho yitandiye ntujya uhengama uhora ureshya.”

Abarwanashyaka ba PDI bavuga ko biteguye gutora Kagame Paul ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse bakazatora ishyaka ryabo kugira ngo bahe amahirwe abakandida baryo 55 bari kuri lisite yemejwe na komisiyo y’Igihugu y’amatora kuzabona amahirwe yo kuba abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka