Mureshyankwano yagaragaje uko ibikorwa bya Perezida Kagame byamamaye ku Isi

Mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Mureshyankwano Marie Rose yafashe umwanya wo kuvuga ibigwi bye yagaragaje ko ibikorwa bye by’indashyikirwa bitivugira mu Rwanda gusa ahubwo byamaze kugera ku rwego rw’Isi aho amaze kubihererwa ibihembo byinshi mpuzamahanga.

Mureshyankwano yagaragaje ko ibigwi bya Perezida Kagame bitivugira mu Rwanda gusa, ahubwo byageze no ku Isi yose
Mureshyankwano yagaragaje ko ibigwi bya Perezida Kagame bitivugira mu Rwanda gusa, ahubwo byageze no ku Isi yose

Mureshyankwano yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 mu Karere ka Gakenke mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, byahurije hamwe n’abandi baturage bari baturutse mu tundi Turere tugize Amajyaruguru no hirya no hino mu Gihugu.

Mu ijambo rye rigaruka ku bigwi by’Umukandida akaba na Chairman wa RPF Inkotanyi, Mureshyankwano yabwiye abaturage bari bitabiriye kwamamaza Paul Kagame, yavuze ko ibyo yakoze bitivugira mu Rwanda gusa, ahubwo byambutse bikagera no mu mahanga, ku buryo bamwe babigize icyitegererezo babimuhera n’ibihembo by’ishimwe mu bihe bitandukanye.

Yagize ati: “Nahoze nsoma mu binyamakuru mpuzamahanga, nshakisha umu Perezida waba yarahawe ibikombe byinshi ku bw’ibikorwa by’indashyikirwa byamuranze, nsanga nta wundi ni umukandida wacu Nyakubahwa Paul Kagame. Ku myaka ye 66, nasanze yarahawe ibikombe byinshi ku rwego rwa Afurika no ku rwego rw’isi, nabibaze ngera aho nanirwa ngejeje ku bikombe 26”.

Yakomeje agira ati “Nibyo koko yarabikoreye. Muri ibyo bikombe, murumva byose ntabwo nabifashe mu mutwe uko byakabaye kuko ni byinshi. Ariko nababwiramo bicyeya harimo nk’igikombe cyanejeje kurusha ibindi yahawe ku bwo kuba ari we Mukuru w’Igihugu wakuyeho igihano cy’urupfu mu Rwanda. Yahawe igikombe cyo guteza imbere urubyiruko, ahabwa igikombe cyo guteza imbere ikoranabuhanga, icyo gutega amatwi itangazamakuru, igikombe cyo guteza imbere ishoramari […..] abashoramari muri heheee[…..?] Muzatora ndeeee[…?].

Na bo bamusubije bagira bati "Ni Paul Kagame”.

Mureshyankwano akomeza agira ati: “Ni byinshi cyane ntabwo nabirangiza, Nyakubahwa Chairman, murambabarira mfashe umwanya munini mbigarukaho, nimwe mwakoze byinshi ntimundenganye!".

Mureshyankwano yagaragaje kandi ko Paul Kagame yakoreye byinshi abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru by’umwihariko mu Karere ka Gakenke aho ubuhinzi n’ubworozi bwatejwe imbere, bituma birushaho kwiyongera mu bwiza no mu bwinshi, abaturage bihaza mu biribwa, ku buryo ubu batagikeneye ibiva ahandi birimo nk’indagara baryaga nyuma yo gucyurirwa.

Yagize ati: “Nyakubahwa Chairman, kubera Nkunganire mwashyize mu buhinzi ndetse n’ubworozi hamwe n’Inka mwahaye abaturage, byatumye uyu munsi inka ziyongera cyane ku buryo izibagirwa mu ibagiro rya Nyabugogo, 80% ari izituruka mu Karere ka Gakenke”.

Yakomeje agira ati “Abaturage bo muri utu Turere baranywa amata, bararya bakihaza mu biribwa, barasagurira amasoko ku buryo batagikeneye za Ndagara birirwaga baducyurira. Turihagije mu biribwa. Dufite amafi, dufite amagi, turya inyama, tunywa amata; Tuzatora Paul Kagame”.

Mureshyankwano yanakomoje ku gihingwa cya Kawa kiri mu byatejwe imbere kikongererwa agaciro, aho ubu ari igihingwa gikunzwe ku rwego byarenze imbibi z’aka Karere ka Gakenke no mu Rwanda kikaba cyambuka no ku ruhando mpuzamahanga, ubu mu bihugu byinshi ikaba iri ku isonga mu kuryohera abatari bacye.

Ibi byinjiriza abahinzi amafaranga atubutse bakiteza imbere, kandi nta wundi babikesha atari umukandida Paul Kagame wayikoreye ubuvugizi mu kuyihesha agaciro.

Mureshyankwano agira ati: “Ikawa yacu, ikawa ya Gakenke, yayikoreye ubuvugizi, arayimeneyekanisha mu mahanga, iba ikawa mu zambere ziryoshye ku isi. Ikilo cyaguraga amafaranga 100 cy’ibitumbwe byayo, ubu uyu munsi kiragura amafaranga 700. Abanyagakenke barakirigita ifaranga”.

Ibyo Mureshyankwano yagarutseho ku gihingwa cya Kawa binashimangirwa na bamwe mu baturage ba Gakenke banongeraho ko agaciro katagaragarira gusa mu bwiza n’uburyohe bwayo, ahubwo no kuba abahinzi bayo bahabwa amahugurwa atuma biyungura ubumenyi buhagije mu kuyihinga no kuyitaho kijyambere. Byongeye n’inganda zirimo izitonora kawa, zikayitunganya mu buryo ziyumutsa kandi zikanayikaranga; ngo ntibyari byarigeze bibaho mu mateka y’aka Karere.

Mureshyankwano yongeyeho ko ibyo Abanyagakenke kimwe n’abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru bagejejweho na Paul Kagame atabirondora ngo abirangize kuko ari byinshi; ariko mu bindi bicye muri byo harimo nk’Ibitaro bishya bya Gatonde, Kaminuza yigisha Ubuvuzi ya Ruli, imihanda ya Kaburimbo mu Turere tugize iyi Ntara harimo nk’uwa Base-Gicumbi, umuhanda wa Kaburimbo wa Buranga-Kamubuga ukomeza ugahinguka kuri Base hamwe n’indi ya Laterite ikomeje kubakwa mu Turere dutandukanye tugize iyi Ntara.

Yanagaragaje uburyo kuzamura urwego rw’ubuvuzi mu turere nka Gicumbi na Burera hubakwa amavuriro matoya (Poste de santé) ahegereye umupaka, Kaminuza Mpuzamahanga yigisha Ubuvuzi (UGHE), ibitaro bivura Kanseri bya Butaro, byubatswe na nyuma yaho bikongererewa ubushobozi, kongera ibikoresho byifashishwa mu buvuzi, abaganga ndetse na za Ambulance hirya no hino muri ibyo bigo by’ubuvuzi, byaruhuye abarimo n’abagabo bari barahetamye ibitugu bari baratewe n’uko bahoraga bahetse abarwayi mu ngobyi za gakondo babajyanye ku mavuriro.

Yavuze ko ubu abagore babonye aho kwivuriza no kubyarira batavunitse, ibi bikaba ishingiro benshi baheraho bemeza ko itariki nyirizina ya 15 Nyakanga 2024 itinze kugera bakitorera uwabagejeje kuri ibyo bikorwa byose.

Uretse ubuvuzi, ubuhinzi n’ibikorwa remezo by’imihanda byagaragajwe nk’ibyagezweho muri iyi Ntara y’Amajyaruguru, mu byo Mureshyankwano yongeyeho birimo no kuzamura urwego rw’uburezi mu mashuri uhereye ku yo mu cyiciro cy’inshuke, abanza, ayisumbuye ndetse na Kaminuza byafashije benshi kwigobotora ubujiji.

Mu ijambo rye, Paul Kagame, yafashe umwanya agaruka ku byo Mureshyankwano yari amaze kuvuga Abanyagakenke n’abaturage b’Intara y’Amajyaruguru bagezeho byiza, avuga ko bikomoka ku kuba ubushobozi, ubumenyi mu Banyarwanda byariyongereye bidasize n’umubare w’abaturage ubwabo. Yabijeje kandi ko ibyiza kurushaho inshuro nyinshi biri imbere.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Video: Richard Kwizera & Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka