Mukabaramba yasabye abatuye i Nyamasheke gutora Kagame wabahaye umuhanda wa Kivu Belt

Mukabaramba Alvera, Umuyobozi w’Ishyaka ry’Iterambere n’Ubusabane, PPC yasabye abaturage batuye Akarere ka Nyamasheke gutora umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame wabavanye mu bwigunge akabubakira umuhanda wa Kivu Belt.

Mukabaramba wamamaje umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida yavuze ko ishyaka rye ryahisemo neza gufatanya na FPR kwamamaza Paul Kagame, bitewe n’agaciro aha indi mitwe ya politiki kuko bigaragaza kubaka ubumwe.

Agira ati "Abayobozi ba kera bananiwe gufatanya, bananirwa no kuyobora ahubwo bimakaza ivangura ryagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe abatutsi."

Mukabaramba Alvera
Mukabaramba Alvera

Mukabaramba avuga ko kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi bigoye kandi byoroshye kuko ibikorwa byivugira uhereye mu kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, kubaka Igihugu uhereye munsi ya zero, kugeza iterambere ku banyarwanda bose kugera mu bice by’icyaro birmo n’Umurenge wa Cyato uri kure.

Mukabaramba yavuze no ku bindi bikorwa remezo biri hirya no hino mu gihugu birimo Stade Amahoro yubatswe mu gihe gito, ati "Ku bwanjye nayise ’Bashize ivuga’."

Yakomeje agira ati "Mwaguye amarembo n’ibindi bihugu ku kiregero kiri hejuru hakoreshejwe indege ya Rwandair, kandi kera hahoze Air Rwanda imikorere yayo ntiyari isobanutse."

Mukabaramba avuga imiyoborere myiza ya Perezida Kagame yahaye ijambo umugore, ubwisungane mu kwivuza ndetse VUP itanga umusaruro.

Aha niho yashimiye umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame wubakiye abatuye Rusizi na Nyamasheke umuhanda wa Kivu belt, ati "Abatuye Rusizi na Nyamasheke umuhanda wa Kivu belt wadukuye mu bwigunge naho umutekano urigaragaza."

Mukabaramba yakomeje asaba abatuye Akarere ka Nyamasheke kwitura umukandida wa FPR-Inkotanyi bakamutora kumutora 100%. Abaturage bati, "Tumuhorane, tumuhorane washi".

Mukabaramba yasabye abatuye Nyamasheke gufasha umukandida wa FPR-Inkotanyi baharanira kuba abaturage beza kandi basigasira ibikorwa amaze kubagezaho n’aho urubyiruko rukareka kwishora mu biyobyabwenge.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba muri iyi Video uko byari byifashe mu kwamamaza Kagame i Nyamasheke:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka