Abanyamuryango ya FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye, bavuga ko kudakubita abagore, byatumye bakora bakiteza imbere, ubu umugore akaba afasha urugo n’Igihugu muri Rusange kwiteza imbere.
Umubyeyi witwa Uzamukunda Youkunda, uhinga mu gishanga cya Makera, avuga ko ubu imiryango myinshi imeze neza kubera ko, abagore bahawe ijambo bagakora bakiteza imbere.
Avuga ko we na bagenzi be, batangiye bahinga ibigori mu gishanga cya Makera, bagera aho bashinga Koperative y’abahinzi borozi ba Makera IABM, kugeza ubwo bamaze kuba abafatanyabikorwa ba MINAGRI.
Avuga ko bashinze uruganda rwa Makera rutunganya akawunga kitwa Ishema ryacu, kugera n’ubwo babaye abatubuzi b’imbuto y’ibigori ya Hybrid mu Turere turenga icumi mu Gihugu.
Avuga ko kubera kwibumbira muri Koperative byatumye batangira guhinga imiteja, igemurwa mu mahanga kubera imiyoborere ya Paul Kagame na FPR-Inkotanyi.
Agira ati, "Ubu niguriye inka y’inzungu yibihumbi 700frw, abana banjye babiri nabashije kubishyurira Kaminuza, umwe yatangije umwaka ushize undi arakiga, byose mbikuye kuri Koperative IABM".
Paul Kagame yadukijije intimburo (Inkoni bakubitwaga)
Abo babyeyi bo mu Murenge wa Nyamabuye bavuga ko, gutora Paul Kagame ari ikurinda abagore gukubitwa, kuko umugore ari ntakorwaho (Don’t touch), mu gihe mbere abagabo bararaga babakubita.
Agira ati, "Paul Kagame yadukijije intimburo z’abagabo twavuga ababyeyi bakavuga ngo niko zubakwa, none ubu n’uwadutinyuka RIB yamutambikana".
Agira ati, "Na wa mugabo unyura ku ruhande agakubita umugore, ahita aca ku ruhande agasaba imbabazi, bitaba ibyo RIB iramutambikana".
Avuga ko umwaku w’abagore wo gutuma bakubitwa, waturukaga ku buyobozi bubi butahaga agaciro umwana w’umukobwa ntiyige ahubwo akaguma mu rugo, igihe cyo gushinga urwe kikagera umukobwa adafite agaciro, yagera mu rugo rwe agatangira gukubitwa ngo niko zubakwa.
Abakandida Depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi bijeje abaturage ba Nyamabuye ko ubuyobozi bwiza butazongera kurenganya abaturage by’umwihariko abagore, bityo ko gutora FPR-Inkotanyi ari ugukomeza kurinda umugore akarengane.
Bavuga ko ingero ziri mu Karere ka Muhanga ari nk’inzu y’ababyeyi yubatswe ku bitaro bya Kabgayi, bihesha agaciro umugore, bityo ko batazongera kurenganywa kuko kurenganya umugore ari uguhohotera Igihugu.
Abadepite bagaragaje ko uretse n’ihohoterwa rikorerwa bagore, FPR-Inkotanyi yanga urunuka abahembera amacakubiri n’ivangura iryo ari ryo ryose.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|