Mufite ishingano zo kubaka u Rwanda rushya - Kagame abwira urubyiruko
Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yibukije urubyiruko ko rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rushya rukubiyemo ubumwe bw’Abanyarwanda, amajyambere, umutekano n’ibindi byiza gusa bigezweho.

Ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari avuye mu Karere ka Huye ageze i Nyamagabe kuri uyu wa kane tariki 27 Kamena 2024, mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wa FPR-Inkotanyi kuri uwo mwanya.
Kagame wagaragarijwe urugwiro n’abarenga ibihumbi 300 bari baturutse mu Turere dutandukanye tw’Intara y’Amajyepfo by’umwihariko abo muri Nyamagabe na Nyaruguru bari biganjemo urubyiruko, yababwiye ko amateka y’Igihugu yabahaye imbaraga zishingira ku bakiri bato ndetse abenshi batigeze baba cyangwa ngo baheranwe n’amateka mabi kuko bamwe bayumva gusa, bakaba barasanze ingaruka zayo.

Yagize ati “Mwebwe rero nta muzigo w’ayo mateka mwikoreye cyangwa mukwiye kwikorera usibye kuyasiga inyuma yacu kure, mwe mukareba imbere nk’abakiri bato. Mwebwe mufite inshingano yo kubaka u Rwanda rushya, rukubiyemo ubumwe bw’Abanyarwanda, amajyambere, umutekano n’ibindi byiza gusa bijyanye n’igihe tugezemo n’Isi tugezemo.”
Yongeyeho ati “Buriya ubwo tubifuriza kumenya mukajya mu mashuri, tubifuriza ubuzima bwiza, tukubaka hamwe ibikorwa remezo bigomba kubafasha muri iyi nzira turimo, ni mwebwe rero Igihugu gihanze amaso ku byiza biri imbere biruta ibyo tunyuzemo.”

Ngo akazi urubyiruko rufite, ni ukubona ko ibimaze kubakwa bidashobora gusenyuka, ahubwo babyubakiraho ibyiza birenze, kuko buri wese yifitemo ubushobozi kandi butandukanye n’ubw’undi, ariko iyo bishyize hamwe ntagishobora kubananira.
U Rwanda ngo rugeze ku rwego rwo kuba rutakiri muri babandi basabiriza, bakagenerwa uko baramuka, bakabwirwa ibyo bagomba gukurikiza no gukora kuko bamaze kubisiga inyuma, ahubwo bakaba bageze ku rwego rwo kwishyira bakizana mu bibareba mbere na mbere, nk’uko Kagame abisobanura.

Ati “Twakongeramo gufatanya hagati yacu, n’abandi bo hanze y’Igihugu cyacu b’ibindi bihugu, icyo gihe birumvikana ko u Rwanda imbere yarwo hari amahirwe gusa, ayo mahirwe n’ibyo byiza nibyo dushaka kugeraho, dushaka gukomeza, ubwo umukandida muzatora akazi ke karoroshye cyane mwe mwarakarangije, n’agasigaye nimwe muzagakora, Intare ntabwo zivuga gusa niyo zigeze ku byo zigomba gukora zirabikora.”
Nyuma yo kwiyamamariza mu Turere twa Huye na Nyamagabe, ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu birakomereza mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi kuri uyu wa gatanu tariki 28 Kamena 2024.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO
Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|
Twebwe dutuuye mu mahanga, gusa tubiizi neeza ko u Rwanda rutagereranywa ni bihugu bindi muri Africa ibjo tubiizi neeza nta gushidikanya. [email protected]/Facebook mutaganzwa Emanuel.
Twebwe dutuuye mu mahanga, gusa tubiizi neeza ko u Rwanda rutagereranywa ni bihugu bindi muri Africa ibjo tubiizi neeza nta gushidikanya. [email protected]/Facebook mutaganzwa Emanuel.
Muzehe wacu tugomba kumutora kukoutazatoramuzehe sinzi icyo azaba atekereza nkurikijea kaziya koze mperereye mukarereka musanze mbarushi mana jambatisita