Menya ibikurikira itorwa rya Perezida wa Repubulika
Abanyarwanda nubwo bamaze kwihitiramo uzabayobora muri manda y’imyaka itanu iri imbere ku Mukuru w’Igihugu gusa ariko hari bamwe bashobora kuba batazi ibikorwa bikurikira itorwa rya Perezida na nyuma yo kurahirira inshingano nshya.

Senateri Evode Uwizeyimana mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda yasobanuye byinshi bizakurikira nyuma yo gutangaza uwatsinze amatora burundu ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Ati “Itegeko Nshinga riteganya ko arahira mu minsi 30 kuva ku munsi yatoreweho hagati aho batangamo igihe cyo kuba bareba niba nta muntu ujuririra amajwi yabonye, urugero nk’uwavuga ko bamwibye amajwi, cyangwa bamubariye nabi, cyangwa ko hari abantu be bahohotewe noneho akaba yageza ikirego cye mu rukiko rw’ikirenga”.
Hon. Uwizeyimana avuga ko iyo Perezida amaze kurahira Guverinoma iba isheshwe aho Minisitiri w’intebe n’abandi ba Minisitiri bahita bavaho.
Ati “Iyo Perezida amaze kurahira mu minsi cumi n’itanu ahita ashyiraho Minisitiri w’Intebe, bombi babiganiriyeho bashyiraho abandi bayobozi bagize Guverinoma mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu”.
Hon. Uwizeyimana avuga ko gushyiraho Guverinoma hakurikizwa Itegeko Nshinga mu ngingo ya cumi (10) harimo ihame remezo rivuga ku gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize.
Ati “Ingingo ya 62 y’itegeko nshinga niyo ibiteganya aho ivuga ko Perezida wa Repubulika yita ku mahame remezo ari mu ngingo ya cumi mu gushyiraho abagize Guverinoma ariko ikintu gikomeye cyane nuko bavuga ko abanza akareba buri shyaka imyanya rifite mu Nteko Ishinga Amategeko noneho hakavuga ko ishyaka ryagize amajwi menshi ntirishobora kurenza 50% by’abagize Guverinoma”.
Hon. Uwizeyimana avuga ko Perezida wa Repubulika ariwe ugena umubare w’abagize Guverinoma, ni nawe ushyiraho za Minisiteri akaziha n’Inshingano.
Ati “Abagize Guverinoma Perezida wa Repubulika ashobora kubatoranya mu mitwe ya Politiki, bashobora kuba ari abandi bantu asanzwe aziho ubushobozi, ariko akita cyane ku mahame remezo avugwa mu ngingo ya cumi y’Itegeko Nshinga rya Repubulika ivuga ko Perezida w’umutwe w’Abadepite na Perezida wa Repubulika badashobora kuva mu mutwe umwe wa Politiki”.
Hon. Uwizeyimana avuga ko Perezida w’umutwe w’Abadepite ashobora no gutorwa ariko atavuye mu mutwe wa Politiki.
Ikindi cyo kwirinda mu gushyiraho Guverinoma ni ugushyiraho abantu baturuka mu muryango umwe, mu Karere kamwe ndetse no mu Ntara imwe, hashingiwe ku bwoko cyangwa ku idini.
Ati “Ni uguha abantu amahirwe angana ariko hakibandwa no ku bwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore ibyo bikagaragarira cyane kuba hagomba kubaho 30% mu nzego zifatirwamo ibyemezo nkuko Itegeko Nshinga ribihamagarira Umukuru w’Igihugu”.
Kuba Perezida yari asanzwe ayobora Igihugu agatangira kwiyamamaza ntibikuraho inshingano zo gukomeza kuyobora Igihugu kuko yiyamamaza agifite izo nshingano.
Ati “Iyo amaze gutorwa ararahira ariko niyo atararahira akomeza gukora inshingano ze”.
Hon. Uwizeyimana avuga ko igihe Perezida atararahira hari ibyo aba atemerewe gukora ariko bisanzwe biri mu bubasha bwe harimo kuba atatangiza intambara, gusa igihe Igihugu cyaterwa habaho kwitabara, kuba atatangaza ibihe by’amage, ntashobora gutangiza referendum, ntabwo aba ashobora gutanga imbabazi ku bahamwe n’ibyaha no kuvugurura Itegeko Nshinga.
Ati “Mu bantu bafite ububasha bwo kuvugurura Itegeko Nshinga rya Repubulika harimo Perezida wa Repubulika abinyujije mu nama y’Abaminisitiri ndetse hakabamo n’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi muri ibi bihe rero ntabwo biba byemewe mbere yo kurahira”.
Ohereza igitekerezo
|