Menya abatorewe guhagararira amashuri makuru na za Kaminuza muri Sena

Kuwa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, nibwo aba Basenateri batowe ku rwego rwa Kaminuza n’amashuri makuru, aho Ngarambe Telesphore ahagarariye Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta, naho mu yigenga hatorwa Uwimbabazi Penine.

Prof. Dr. Uwimbabazi Penine ahagarariye Kaminuza n'amashuri makuru byigenga
Prof. Dr. Uwimbabazi Penine ahagarariye Kaminuza n’amashuri makuru byigenga

Ngarambe yatowe ku majwi 808 bingana 54.89%, yarahanganye n’abandi babiri, mu gihe Uwimbabazi yatowe ku majwi 674 bingana 97.68%, akaba yari mu kandinda rukumbi kuri uyu mwanya.

Ngarambe ni umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba afite uburambe bwimyaka irenga 24. Muri Kaminuza y’u Rwanda ni Umuyobozi w’Ishuri ry’Ubugeni n’Indimi (Dean of the School of Arts and Languages). Afite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu busemuzi.

Prof. Dr. Penine Uwimbabazi watowe, ari nawe mukanida wenyine wemeranyijweho n’izo Kaminuza zigenga kuzihagararira muri Sena, ni Umuyobozi w’ishuri rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS), kuva tariki 26 Ukwakira 2022. Yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Prof. Elisée Musemakweli. Yabaye umuyobozi wungirije waryo ushinzwe amasomo mbere yo kuba umuyobozi w’iri shuri.

Ngarambe Telesphore yatorewe guhagararira kaminuza n'amashuri makuru bya Leta
Ngarambe Telesphore yatorewe guhagararira kaminuza n’amashuri makuru bya Leta

Aba Basenateri basabwa kumva ibibazo abarimu bo muri za Kaminuza bahura nabyo, ntibamere k’abandi batorwa, bakabaheruka babatora kuko nk’uherutse gutorwa arangije manda y’imyaka itanu hari aho batamuciye iryera.

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda iba igizwe n’abasenateri 26, muri bo hatorwa 2 baba bahagarariye amashuri makuru na za Kaminuza yaba iza Leta cyangwa izigenga, aho batorwa na bagenzi babo bigisha cyangwa bakora ubushakashatsi muri ayo mashuri makuru na Kaminuza.

Hari kandi abandi bashyirwaho na Perezida wa Repubulika hashingiwe ku byo Itegeko riteganya, harimo n’abatorwa n’Ihuriro ry’Igihugu nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki, n’abandi batorwa bahagarariye amashuri makuru na Kaminuza bya Leta ndetse n’izigenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uyu mugabo Ngarambe Ndamuzi kuva muri za 2001 aduha amahugurwa mu burezi ni umuhanga rwose. Azaduhagararira neza

Alfred yanditse ku itariki ya: 19-09-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka