
Byatangajwe na Charles Munyaneza, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NEC, ubwo yari mu kiganiro gisanzwe kibaho gihuza abanyamakuru na Polisi y’igihugu kigamije imikoranire myiza y’izo nzego zombi, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2017.
Icyo kiganiro cyibanze ku matora, cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Jonhston Busingye, abakuriye inzego z’itangazamakuru n’abandi bayobozi banyuranye.
Charles Munyaneza yavuze ko mbere ibirebana n’amatora byatangarizwaga kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu gusa none ngo byahindutse.
Yagize ati “Mu gutangaza ibyavuye mu matora n’ibindi bijyanye, tuzashyiraho icyo twise Media Center tuzajya tunyuzamo amakuru ajyanye n’amatora kandi abanyamakuru bose bakaba bahafite uburenganzira igihe cyose babishatse.
Mbere twabivugiraga kuri Televiziyo na Radiyo by’igihugu, abandi banyamakuru bakumvira aho, ubu si ko bizagenda”.
Yongeraho ko bagiye gushyiraho itsinda ry’abantu bazajya bageza amakuru ku banyamakuru ku gihe, kandi bakayabona ari umwimerere nta handi bayakuye uretse kuri NEC.

Yakomeje avuga ko abanyamakuru bagomba kumenya amategeko y’amatora kugira ngo hatazagira utangaza ibitari byo.
Ati “Umunyamakuru agomba kumenya amategeko n’amabwiriza agenga amatora bityo ajye atangaza ibyo azi neza yanasuzumye, kugira ngo atayoba cyangwa se ngo ayobye abamwumva”.
Yongeraho ko ikindi umunyamakuru agomba kumenya muri iki gihe cy’amatora, ari Politiki igihugu kigenderaho kuko amatora adapfa gukorwa nta cyo ashingiyeho.
Ohereza igitekerezo
|