Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), itangaza ko igiye gushyiraho uburyo yise ‘Media Center’ buzajya bufasha buri munyamakuru kubona amakuru y’umwimerere ajyanye n’amatora.
Byatangajwe na Charles Munyaneza, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NEC, ubwo yari mu kiganiro gisanzwe kibaho gihuza abanyamakuru na Polisi y’igihugu kigamije imikoranire myiza y’izo nzego zombi, kuri uyu wa 11 Nyakanga 2017.
Icyo kiganiro cyibanze ku matora, cyanitabiriwe na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Jonhston Busingye, abakuriye inzego z’itangazamakuru n’abandi bayobozi banyuranye.
Charles Munyaneza yavuze ko mbere ibirebana n’amatora byatangarizwaga kuri Radiyo na Televiziyo by’igihugu gusa none ngo byahindutse.
Yagize ati “Mu gutangaza ibyavuye mu matora n’ibindi bijyanye, tuzashyiraho icyo twise Media Center tuzajya tunyuzamo amakuru ajyanye n’amatora kandi abanyamakuru bose bakaba bahafite uburenganzira igihe cyose babishatse.
Mbere twabivugiraga kuri Televiziyo na Radiyo by’igihugu, abandi banyamakuru bakumvira aho, ubu si ko bizagenda”.
Yongeraho ko bagiye gushyiraho itsinda ry’abantu bazajya bageza amakuru ku banyamakuru ku gihe, kandi bakayabona ari umwimerere nta handi bayakuye uretse kuri NEC.
Yakomeje avuga ko abanyamakuru bagomba kumenya amategeko y’amatora kugira ngo hatazagira utangaza ibitari byo.
Ati “Umunyamakuru agomba kumenya amategeko n’amabwiriza agenga amatora bityo ajye atangaza ibyo azi neza yanasuzumye, kugira ngo atayoba cyangwa se ngo ayobye abamwumva”.
Yongeraho ko ikindi umunyamakuru agomba kumenya muri iki gihe cy’amatora, ari Politiki igihugu kigenderaho kuko amatora adapfa gukorwa nta cyo ashingiyeho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017