Kwiyubaka bihera ku mutekano - Kagame i Gicumbi (Amafoto + Videwo)

Perezida Kagame akaba n’Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, yibukije Abanyagicumbi ko kwiyubaka mu iterambere bihera ku mutekano.

Chairman wa FPR yibuyike Abanyagicumbi ko kwiyubaka bihera ku mutekano
Chairman wa FPR yibuyike Abanyagicumbi ko kwiyubaka bihera ku mutekano

Ibi Umukandida Paul Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024 ubwo yakomerezaga ibikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Gicumbi, ubwo yakomozaga ku gihango afitanye n’Abanyagicumbi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu kuko muri aka Karere ari ho hari icyicaro cy’Ingabo za RPA ubwo zari ku rugamba rwo kubohora Igihugu ndetse izi ngabo zikaba zarakomeje kubana neza n’abaturage.

Ati “Kwiyubaka Bihera ku mutekano, tukirinda tukarinda ibyo twubaka tukarinda abacu, ikiba gisigaye ni amajyambere”.

Umukandida Paul Kagame avuga ko amajyambere ashingira ku bitekerezo bizima bijyanye n’imiyoborere myiza itagira umuntu numwe isiga inyuma. Ati “Muri Politiki ya FPR ntawe dusiga inyuma kandi duhamagarira buri wese kwitabira ibikorwa bimuteza imbere ariko twese hamwe biduteza imbere nk’Igihugu”.

Kandida Perezida Paul Kagame yavuze ko abasenye Igihugu bagisize ahabi, ariko kuri ubu kiri mu maboko meza y’Abanyarwanda bashyize hamwe, mu cyerekezo kimwe kandi barangajwe imbere no kubaka u Rwanda rudaheza Umunyarwanda wese.

Ati “Ubukene, ubujiji, indwara, ibyo byajyanye na bariya bagiye. Abari barangije Igihugu na mbere yaho imyaka myinshi, abo bajyanye na byo, twe turi bashya. Ibyo dukwiye kwikorera, gukorera Igihugu cyacu bitandukanye na biriya kandi ni ibyo navugaga bihera kuri buri wese, bihera ku mutekano, imiyoborere myiza, bihera ku kutagira usigara inyuma".

Yakomeje agira ati “Ndababona hano mwese muri bato, ibyo dukwiye gukorera Igihugu cyacu bihera kuri buri wese ku mutekano, ku miyoborere myiza, hanyuma amajyambere yacu amere nk’ayabandi bose kuko nabo bayavanye mu bikorwa byiza bakora”.

Umukandida Paul Kagame yiseguye ku Banyagicumbi ko ataherukaga kubasura ndetse avuga ko yishimiye kugaruka agasanga ibyo basezeranye barabyujuje birimo kubaka Umujyi ndetse bakora n’ubworozi n’ubuhinzi bwa kijyambere.

Ati “Ariko reka mbabwire ibyiza kurusha inshuro nyinshi ibyo tugezeho biri imbere, turacyari kumwe kandi turagana aheza amajyambere twifuza turayakozaho imitwe y’intoki”.

Paul Kagame yabibukije ko byose bizagerwaho biturutse mu mikorere, no mu mbaraga no mu bumenyi cyane buri mubakiri bato.

Ati “Intare kandi zihora ari Intare ntabwo uzibona uyu munsi cyangwa ubyuka ngo ejo wasubirayo ugasanga zabaye Impisi, niyo mpamvu ibyo twasezeranye ubwo mperuka hano nk’Intare nasanze mwarabikoze uko twabyumvikanye”.

Chairman wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame yabwiye abaturage b’i Gicumbi ko gutora uyu Muryango mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, ari amahitamo meza yo kugira ngo u Rwanda rukomeze urugendo rw’iterambere.

Ati “Hanyuma rero, aya matora icyo avuze ni ugukomeza urugendo dusanzwemo kumara imyaka, ibaye 30 yo kongera gusana, kubaka bundi bushya Igihugu cyacu.”

Igikorwa cyo kwiyamamariza i Gicumbi cyasojwe n’indirimbo yaririmbwe n’urubyiruko aho babwiye umukandida wa FPR-Inkotanyi ko ari muganga w’Imitima kandi bazamuhundagazaho amajwi akongera akabayobora.

Kureba andi mafoto, kanda HANO

Reba ibindi muri izi Videwo:

Videwo: Richard Kwizera & Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka