Kwamamaza no kwiyamamaza ntibigomba kurenza kuwa Gatandatu - NEC

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko ibikorwa byo kwamamaza ndetse kwiyamamaza bijyanye n’amatora ku bakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu hamwe n’Abadepite bitagomba kurenza kuwa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024.

Perezida wa NEC Oda Gasinzigwa avuga ko kwiyamamaza no kwamamaza mu bikorwa by'amatora bitagomba kurenza kuwa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024
Perezida wa NEC Oda Gasinzigwa avuga ko kwiyamamaza no kwamamaza mu bikorwa by’amatora bitagomba kurenza kuwa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024

Ni bimwe mu byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), Oda Gasinzigwa kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, ubwo ubuyobozi bukuru bw’iyi Komisiyo bwahuraga n’indorerezi zizakurikirana ibikorwa by’amatora mu Rwanda biteganyijwe kuba guhera kuwa Mbere tariki 15 na 16 Nyakanga 2024 ku bari imbere mu Gihugu.

NEC yashimiye abakandida muri rusange kuko ibyo baganiriye bagasabwa gukora mu gihe cyo kwiyamamaza babishyize mu bikorwa mu rwego rwo kubahiriza icyasabwaga, nubwo hari abagaragaje ko hari ibitaragenze neza ariko mu buryo budakabije.

Oda Gasinzigwa yavuze nyuma ya tariki 13 Nyakanga ntawemerewe kujya mu bikorwa byo kwamamaza ndetse kwiyamamaza.

Yagize ati "Nkuko biteganywa n’amabwiriza igikorwa cyo kwiyamamaza kizarangira ejo (tariki 13 Nyakanga 2024), ubutumwa rero twatanga ku mitwe ya Politiki cyangwa se abiyamamaza ku giti cyabo, ni uko bubahiriza amategeko n’amabwiriza.”

Akomeza agira ati “Ibijyanye n’ibirango biranga kwamamaza ntibyemewe, imyambaro ibyapa byose bijyanye no kwiyamamaza bihagarara itariki 13, murabizi ko tariki 14 tuzatangira amatora muri Diaspora (Abanyarwanda baba mu mahanga), turifuza rero, ni nako twabyumvikanye, ni nako amabwiriza abivuga y’uko kwiyamamaza kurangira icyo gihe, kandi turumva twarabyumvikanyeho nta kibazo kizaba.”

Uretse kuba ibikorwa byo kwiyamamaza bibujijwe ku bakandida yaba ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu cyangwa Abadepite nyuma ya tariki 13 Nyakanga 2024, biranabujijwe ku muntu uwo ariwe wese kuba yajya gutora yambaye umwenda icyangwa afite ikindi kintu cyamamaza umukandida cyangwa ishyaka.

Biteganyijwe ko abarimo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bazasoza ibyo bikorwa kuwa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024, aho umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame azasoreza mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, naho Dr. Frank Habineza uhagarariye ishyaka Democratic Green Party azasoreza ibyo bikorwa mu Turere twa Rwamagana mu Murenge wa Kigabiro na Nyarugenge mu Murenge wa Kigali, mu gihe umukandida wigenga kuri uwo mwanya Philippe Mpayimana azasoreza mu Turere twa Gicumbi na Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka