Kuyobora Abanyarwanda ntako bisa - Kagame i Kayonza

Perezida Paul Kagame yabwiye abatuye mu Karere ka Kayonza ko kuyobora Abanyarwanda ntako bisa kuko ibyo Umuryango FPR-Inkotanyi wanyuzemo byose ukaba ufite aho ugeze ari bo ubikesha.

Chairman wa FPR yavuze ko kuyobora Abanyarwanda ntako bisa
Chairman wa FPR yavuze ko kuyobora Abanyarwanda ntako bisa

Ibi Umukuru w’Igihugu yabitangaje ubwo yari avuye mu Karere ka Nyagatare ageze i Kayonza mu gikorwa cyo kumwamamaza kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2024, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’umukandida wa FPR- Inkotanyi hamwe n’andi mashyaka umunani yahisemo kwifatanya n’uwo muryango.

Mu ijambo yagejeje ku batuye mu Karere ka Kayonza n’abandi bari bitabiriye icyo gikorwa Perezida Kagame yababwiye ko ibimaze kugerwaho n’umuryango FPR-Inkotanyi mu myaka 30 ari byinshi, birimo n’ingorane.

Ati “Ariko byose twabinyuzemo neza kubera mwebwe, abayobozi babaho nibyo, ahantu hose uhasanga abayobozi, ariko kuyobora mwe ntako bisa, kuyobora Abanyarwanda ntako bisa pe, kuyobora FPR ntako bisa rwose, ingorane twagiye tuzinyuramo tuzisiga inyuma yacu, ubu turareba imbere yacu gusa, tugeze ku byiza, ibyiza birenze inshuro nyinshi biri imbere yacu.”

Yongeyeho ati “Kugira ngo abantu bagere ku byiza byinshi ibyo abantu bifuza ugomba kubaka umutekano. Umutekano tumaze kuwubaka, ugomba kubaka Politiki nziza ireba buri munyarwanda wese ntawe usigaye inyuma, iyo niyo nzira turimo, Politiki nk’iyo nicyo FPR bivuze. Ejo bundi ibyo tuzakora itariki 15 iby’itora ni ugutora FPR, umukandida wayo, umutekano, imiyoborere myiza, ni ugutora amajyambere, mbese murabizi gutora bivuze guhitamo.”

Perezida Kagame yabwiye ab’i Kayonza ko nyuma yo guhitamo kandi neza, igikurikiraho ari ukubatunganyiriza ibikorwa bibaganisha ku iterambere birimo ibijyanye n’ubukerarugendo, kubakirwa amashuri, amavuriro, kugira ngo bifashe Abanyarwanda gukora ibyo bashobora byose bibageze kure hashoboka.

Yagize ati “Iyi Kayonza mureba iri ahantu heza, ndetse tuzafatanya nk’abaturanyi tugerageze tugende tuyubaka, tugomba gukora twese hamwe byinshi tuzageraho bizaba bishimishije, ndishimye si ukuza ngo mbasabe mutore FPR, muntore gusa, ariko twari tunakumburanye, twari tumaze igihe tudahura, hashize igihe kinini cyane.”

Nyuma yo kwiyamamamariza mu Turere twa Kayonza na Nyagatare biteganyijwe ko ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’Igihugu bizabera mu Karere ka Gicumbi ku wa kabiri w’icyumweru gitaha tariki 09 Nyakanga 2024.

Kureba amafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka