Kuri site z’itora hazashyirwa n’icyumba cy’ubutabazi

Abagore bahagarariye abandi mu Ntara y’Amajyepfo, basabwe kuzakora ku buryo haba n’icyumba cy’ubutabazi kuri buri site y’itora.

Byatangiye icyo cyumba cyitwa icy’umukobwa, bateganya ko hari umugore wahura n’ingorane atiteguye, akaba yafashwa, ariko mu kungurana ibitekerezo biza kurangira bemeranyijwe ko kitakwitwa icy’umukobwa kuko n’abagabo bari kuri site y’itora bashobora guhura n’ingorane bakaba bakenera ubufasha, bityo bifuza ko cyazitwa icyumba cy’ubutabazi.

Abagore rero basabwe kuzagena ahagenewe ubutabazi hashyirwa ibikoresho byakwifashishwa mu butabazi bw’ibanze, kandi banishimira kuba byaratekerejweho.

Joséphine Mukangarambe, Umunyamabanga w’Inama y’Abafite ubumuga mu Ntara y’Amajyepfo yashimye iki gitekerezo agira ati “Hari ukuntu ufite ubumuga bwo kwikubita hasi bita igicuri yamara nk’umwanya akaba yagira ikibazo, hanyuma agafashwa.”

Akomeza agira ati “Usibye n’abafite ubumuga, hashobora kuba umuntu wagira ikibazo runaka yaje atiteguye, akaba yafashwa.”

Pacifique Nduwimana ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'amatora mu Ntara y'Amajyepfo
Pacifique Nduwimana ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora mu Ntara y’Amajyepfo

Muri iyi nama hifujwe ko hazashakwa abakurikirana kiriya cyumba haherewe ku bushobozi bafite mu butabazi, baba aba Croix-rouge, abajyanama b’ubuzima, abaforomo, n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka