
Abakandida bemejwe ni Kagame Paul, Frank Habineza watanzwe na Green Party na Mpayimana Philippe wiyamamaje ku giti cye.
Mpayimana Philippe wari waramaze kwerekeza mu Bufaransa, yatangaje
kuri uyu wa kane ko azagaruka mu Rwanda ku itariki 10 Nyakanga 2017, ariko
hagati aho ngo arahita agirana ikiganiro n’abanyamakuru nyuma yo
kwemezwa nk’Umukandida.
Komisiyo y’amatora yavuze ko abakandida batemejwe ari Mwenedata
Gilbert, Barafinda Sekikubo Fred na Diane Nshimyimana Rwigara kuko ngo
batujuje umubare w’abantu 600 bashyigikiye kandidatire zabo.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof Kalisa Mbanda wasomeye
abanyamakuru itangazo kuri uyu wa gatanu, yavuze ko Mwenedata yasinyiwe
n’abantu 522, by’umwihariko ngo nta rutonde rw’abamushyigikiye mu
karere ka Burera yigeze atanga.
Mu igenzura NEC yakoze ngo hari umuntu Mwenedata Gilbert agaragaza ko
yamusinyiye nyamara uwo muntu bizwi ko yapfuye.
Komisiyo y’amatora kandi yanze kandidatire ya Barafinda Sekikubo Fred
kubera ko muri 600 bagombaga kuba baramushyigikiye, ngo yasinyiwe
n’abantu 362; kandi ngo nta rutonde rw’abamushyigikiye mu turere 18
yigeze atanga.
Barafinda kandi ngo yazize kuba nta cyemezo cye cy’ubwenegihugu
Nyarwanda bw’inkomoko yigeze ageza kuri Komisiyo y’Amatora, ndetse nta
n’icyemezo cy’umubyeyi umwe w’Umunyarwanda yayigejejeho.
Kanditatire ya Diane Rwigara nayo ntabwo yemewe kubera kugira umubare
w’abamushyigikiye 572 kuri 600 bateganywa n’Itegeko, ndetse ngo hari
abantu batatu avuga ko bamusinyiye kandi barapfuye.
Prof Mbanda yagize ati "Uyu Diane Nshimyimana yafatanije
n’umukorerabushake wa Komisiyo y’amatora witwa Uwingabire Joseph,
basinyira abantu 26 bifashishije amakarita yabo".
Diane Nshimyimana kandi arashinjwa na Komisiyo y’Amatora gukoresha
amazina n’indi myirondoro y’abayoboke b’umutwe wa Politiki wa PS
Imberakuri.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Amatora, Charles Munyaneza
yavuze ko abakandida batemejwe, bahawe amasaha 48 yo kuba baje
kuvuguruza ibyemezo byabafatiwe.
Ohereza igitekerezo
|
Tugomba Gutora
Kagame Poul
NEC ibihije amatora. Yego ntawatsinda nyakubahwa Ariko iyo bareka nabariya bakagerageza amahirwe. Abantu batinyutse ibyo amashyaka 10yatinye koko
H.E Paul Kagame, 04/08/2018, Tuzamuhundagazaho Amajwi yacu. kandi niwe ubereye kuyobora U Rwanda na Abanyarwanda!!! Tukurinyuma
ukunukuri gusa Kagame Paul tumurinyuma
poul kagame tumurinyuma hano kurijuru mubugesera! ahubwo igihe cyo gutora cyatinze ngo twitorere poul kagame.
abatarafashwe bihangane !Poul Kagame tumurinyuma
abatabashije kugiramahirwe nibihangane manda yubutaha bazongere bagerageze
mubanze mumenye kwandika ururimi rw’ igihugu cyanyu mbere y’amatiku.