Kicukiro: Muri Mwijuto barishimira gutorera ahantu heza hahesha agaciro abo bazatora
Mu gihe habura amasaha make ngo amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite atangire ku Banyarwanda bari imbere mu Gihugu, abaturage bo mu Mudugudu wa Mwijuto, Umurenge wa Niboye mu Karere ka Kicukiro bavuga ko bishimiye kuzatorera ahantu heza kandi hahesha agaciro abo bazatora kandi biteguye kuzindukira kuri site y’itora mu ba mbere.
Twagirayezu Bonaventure uhagarariye amatora mu Murenge wa Niboye, avuga ko site zose z’itora zagejejweho ibisabwa ndetse byakozwe ku buryo bwiza kandi bwubahirije amategeko agenga amatora.
Agira ati: "Abaturage bariteguye, ibyumba byose biteguye neza ndetse bafite n’ubushake bwo kubyukira mu gikorwa cy’amatora. Icyo tureba ni ukureba ko bubahirije ibisabwa na Komisiyo y’Amatora".
Muganwa Bosco, Umukuru w’Umudugudu wa Mwijuto mu Murenge wa Niboye avuga ko bateguye aho bazatorera ku buryo buhesheje abakandida agaciro ariko na bo ubwabo.
Yagize ati: "Hano mudusanze mu gikorwa cyo kwitegura mu buryo buhesheje agaciro abaturage mpagarariye ariko n’abayobozi tuzaba dutora mu buryo bw’umwihariko".
Abaturage bo mu Murenge wa Niboye mu Mudugudu wa Mwijuto bavuga ko bashimishijwe no kubona aho bazatorera hasa neza ndetse biteguye kuzindukira kuri site y’itora.
Kuri uyu wa 14 Nyakanga 2024 Abanyarwanda baba mu mahanga nibo babanje gutora, mu gihe ababa imbere mu gihugu bazindukira mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika n’Abadepite. Amatora azatangira saa Moya kugeza saa Cyenda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|