Kicukiro: Abakandida Depite mu cyiciro cy’abagore mu Mujyi wa Kigali bakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Depite mu cyiciro cy’abagore mu Mujyi wa Kigali, byakomereje mu Karere ka Kicukiro, i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.

Abakandida Depite bazatorwa muri 30% by'abahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko
Abakandida Depite bazatorwa muri 30% by’abahatanira kujya mu Nteko Ishinga Amategeko

Buri mukandida muri 16 bemerewe kwiyamamaza yahawe iminota 10 yo kugeza imigabo n’imigambi ye ku bitabiriye iki gikorwa cyo kwiyamamaza ndetse n’Inteko Itora.

Mu Mujyi wa Kigali hazatorwa abadepite babiri bazahagararira abagore mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umubyeyi Adeline urimo wiyamamariza ku mwanya w’Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda uzatorwa muri 30% by’abagore mu migabo n’imigambi yagejeje ku ku bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza yababwiye ko nibamugirira icyizere bakamutora azababera intumwa idatenguha.

Intego z’umukandida Depite Umubyeyi Adeline harimo kwimakaza imiyoborere myiza, iterambere ry’ubukungu, kubahiriza amategeko, imibereho myiza no kuzuza inshingano.

Ati “Nimuntora nkabasha kugera mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nzababera ijwi kandi nzagerageza gukemura ibibazo byugarije umuryango birimo no kuvuganira abana bajya mu muhanda ndetse ikibatera kujyayo kigacika burundu".

Madamu Murekatete Jean Marie Vianney ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’Abagore ku rwego rw’akagari ka Nonko mu murenge wa Nyarugunga mu karere ka Kicukiro akaba ari umwe mu bagize Inteko itora avuga ko akurikije imigabo n’imigambi bagejejweho n’abakandida Depite yasanze ikubiyemo ibintu byinshi byose bigamije guteza imbere umuturage.

Ati “Abo tuzatora bakabasha kugera mu Nteko Ishinga Amategeko turabasaba kuzajya bagaruka hasi mu baturage bakumva ibibazo byabo bagasubira mu Nteko bagatora amategeko ashingiye ku bibazo abaturage bafite ariko bakita cyane ku bibazo byugarije umuryango birimo gutandukana kw’abashakanye, ndetse n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda”.

Madamu Mukarwego Umuhoza Immacule umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore mu karere ka Kicukiro avuga ko abakandida Depite mu cyiciro cy’abagore bose bavuga ibikorwa bazakora ubwo bazaba batowe bisaba ko buri wese agaragaza ububasha n’ubushobozi yifitemo bwo kuzatuma atorwa biturutse ku cyizere azaba yagiriwe n’abaturage bakurikije ibyo azabagezaho.

Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Depite
Abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida Depite

Ati “Ni urugamba kuko ni abagore 16 bagomba kwiyamamariza mu mujyi wa Kigali hakavamo babiri bajya mu Nteko birasaba rero ko bagaragaza ubushobozi bifitemo bw’ibyo bazageza ku banyarwanda igihe baza bagiriwe icyizere”.

Madamu Mukarwego yifuza ko abazatorwa bazashyira imbere gukora ubuvugizi ku kibazo cy’igwingira ry’abana, ndetse bagakora ubuvugizi ku mategeko arengera ibyiciro by’abagize umuryango bose kugira ngo ibibazo biri mu miryango bibonerwe igisubizo.

Inteko Itora igizwe na Komite Nshingwabikorwa y’Inama y’Igihugu y’Abagore, kuva ku rwego rw’Umudugudu kugeza ku rwego rw’Igihugu n’akanama gashinzwe amatora ku rwego rw’Umurenge n’urw’Akarere muri buri Ntara cyangwa Umujyi wa Kigali nibo bihitiramo umukandida uzabahagararira mu Nteko Ishinga Amategeko.

Amatora y’abagize imyanya 30% yagenewe abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, ateganyijwe tariki 16 Nyakanga uyu mwaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka