Akarere ka Karongi ni kamwe mu turere tweramo Ikawa ku kigero cyo hejuru mu Rwanda, ariko abaturage baho bavuga ko itari yarigeze ibagirira akamaro. Ngo ibyo byahindutse kuva Paul Kagame yajya ku buyobozi.
Kuri uyu wa Kane tariki 27 Nyakanga 2017, mu gikorwa cyo kwiyamamaza Paul Kagame yakoreye muri ako karere, abaturage bamugaragarije ko ku buyobozi bwe biteje imbere bakanasubizwa ijambo ku buryo igihingwa bacungiragaho ariko ntikigire icyo kibamarira kiri mu bibateje imbere muri iki gihe.
Frederic Hakizimana umwe mu bahinzi ba Kawa muri ako karere, yavuze ko umugabane muri koperative yabo y’abahinzi ba Kawa wikubye inshuro 40, uva kuri 5000Frw ugera ku bihumbi 200Frw.
Yagize ati “Uyu mwaka, gucuruza Ikawa yacu mu mahanga bizatwinjiriza Miliyoni y’Amadorari tuvuye ku bihumbi 10 twinjizaga mu myaka yashize.”
Kagame yavuze ko ibyo ari Abanyarwanda babikoze nyuma yo kumva ko igihugu ari icyabo, kandi bakumva ko nta cyababuza uburenganzira bwabo.
Ati “Ubu Abanyarwanda bumvise ko igihugu ari icyabo, umushanana wabo ushobora kwambarwa aho ari ho hose. U Rwanda rwacu ni u Rwanda rurimo abayobozi Abanyarwanda bose bibonamo. Nta nenge rufite.”
Yavuze ko ubu u Rwanda ari bwo rugiye gutera imbere kuko ubushake n’ubushobozi bihari. Avuga ko kuri ubu nta cyatera Abanyarwanda ubwoba.
Ati “Ibyo twanyuzemo nibyo bikomeye, ubu ni ukunyerera gusa tukagenda.”
Ohereza igitekerezo
|
ngewenishimira igihugucyange reroturushehogukora twiteza imbere