Kagame yavuze uko yatuye mu nzu yigeze kunyura hafi yayo bagashaka kumugirira nabi
Chairman w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame akaba n’umukandida wawo ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, ubwo yari mu bikorwa byo kumwamamaza byabereye i Bumbogo mu Karere ka Gasabo, yagarutse ku nkuru y’uburyo yisanze atuye munzu yigeze kunyuraho Umujandarume agashaka kumugirira nabi ariko akamucika.
Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame yatanze ubu buhamya, ubwo yagarukaga ku byari bimaze kuvugwa na Dr. Yvan Butera ndetse na Irere Claudette babanje kumwamamaza no kuvuga ibigwi bye.
Irere Claudette, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi wavukiye i Gasabo, arahakurira aranahiga kandi akaba anahakorera, yavuze ko kera akiri umwana yajyaga kurya iminyenga muri ‘ascenseur’ z’iyi Minisiteri akorera. Ati “Aho najyaga ngiye kurya umunyenga, ubu nzamuka ndya umunyenga ariko ngiye guha uburezi bufite ireme abana bose b’u Rwanda".
Paul Kagame ubwo yafataga ijambo nibwo yabanje kugaruka ku nkuru y’uburyo yajyaga ava mu buhungiro akaza gusura abantu bo mu muryango we bari batuye mu Rwanda ndetse n’uburyo inzu yisanze atuyemo amaze kuba Umukuru w’Igihugu yigeze kunyura hafi yayo bagashaka kumugirira nabi.
Ubwo yatangiraga iyi nkuru yagize ati: “Najyaga nza mu Rwanda, naje mu 1977, nagruka mu 1978 ndetse ngirango naje gatatu no mu ntangiriro ya 1979. Uhuriye nanjye mu nzira wankubitira n’ubusa icyo gihe [....] ndetse niko byari bigiye kugenda”.
Yakomeje avuga ko hari umugabo bari bafitanye isano, witwa Muyango Claver, wakoraga muri Minisante, ari Umuyobozi Mukuru akaba yari yarize hanze muri Tchécoslovaquie, ariko mu gihe cyo kurangiza amashuri ngo bagaruke mu Rwanda, ubuyobozi bwariho bwemerera bamwe gutaha ariko we n’abandi bageraga kuri batanu babuzwa kugaruka gusa baza gufata umwanzuro wo gutaha mu Gihugu cyabo hashize imyaka bimeze nko guhara amagara yabo.
Yakomeje avuga ko hari bamwe bapfuye, ariko uwo Muyango akaza kubaho ari naho yari atuye mu Kiyovu hafi y’Ambasade ya Zayire
Kagame avuga Umujyi hafi ya wose yari awuzi iyo kuko iyo yazaga mu Rwanda yagendaga n’amaguru. Ati: “Najyaga ntembera n’amaguru, ngera ahari Ambasade ya Zayire, haruguru hari amazu y’Ababiligi no mu Kiyovu ahari hatuye Habyarimana. Nagendaga mfite agatabo ngenda nisomesha, nijijisha, rimwe nza kunyura igice cyerekeza kuri Plateaux, maze Umujandarume arampagarika”.
Yakomeje agira ati: “Umujandarume wari uharinze ati ‘Yewe sha’, ndamwihorera bituma nsoma kurushaho, arakomeza ati ‘Yewe’, ati ‘Wowe’, ndabanza ndamwihorera [....] yari yambaye bote z’abasirikare zirimo ibyuma hasi numva arambuka umuhanda aza ansanga. Arangije ati ‘We sha’ niwowe mbwira, noneho ndahindukira ndamureba, nti ninjye wavugaga? Ati ‘Ngwino hano’. Nsa n’utabyumvise, ndavuduka ndiruka, arankurikira aranyirukankana ariko ntabwo yamenye aho nyuze, kuko narirutse ndamusiga”.
Kagame avuga ko yirukiye hafi y’ahantu hari Ambasade y’Ubufaransa, akwepera mu nzu zari zihari maze agera mu nzu kwa Muyango ariko ntiyababwira ibyamubayeho.
Avuga ko ibyo byabaye nyuma hagati y’umwaka wa 1977 na 1978 ariko nyuma yaje gutura aho bamuvudukaniye. Ati: “Ibyo byabaye mu 1977 cyangwa 1978, hanyuma karabaye naje kwisanga ntuye muri iyo nzu".
Bumbogo ni site ya 17 Chairman wa FPR-Inkotanyi akaba n’Umukandida wayo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yiyamamarijeho kuva ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye tariki 22 Kamena 2024. Uyu munsi ni uwa 14 ukaba ariwo ubanziriza uwa nyuma wo kwiyamamaza kwa Chairman wa FPR Inkotanyi, mu gihe amatora ateganyijwe tariki 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga na 15 Nyakanga ku b’imbere mu Gihugu.
Ohereza igitekerezo
|