Yabitangarije mu Karere ka Kicukiro, mu gikorwa cyo kwiyamamaza yahakoreye kuri uyu wa gatatu tariki 19 Nyakanga 2017.
Yagize ati “Dushobora kuba dutekereza bitandukanye ariko iyo bigeze ku kubaka igihugu hari aho duhuriza. Ndashimira amashyaka umunani yifatanyije na RPF, yashimye ubufatanye natwe agakomeza kudushyigikira.”
Yavuze ko ikigamijwe ari uko Abanyarwanda bose batera imbere ntawe basize inyuma, ku buryo n’ufite intege nke azamurwa, nk’uko FPR yabikoreye abayirimo n’abatayirimo.
Yanagarutse ku rubyiruko, arusaba kwitwararika no kurangwa n’Ubunyarwanda kuko ari bo bayobozi b’ejo.
Ati “Abenshi muri urubyiruko. Muri abayobozi b’uyu munsi n’ejo hazaza. Uko mukura mwiga amashuri, ariko mukanigira no mu muryango umwe w’Abanyarwanda.”
Yizeje abatuye Kicukiro ko iterambere bagezeho, rizakomeza no mu myaka irindwi. Avuga ko ako gace kazaba ihuriro ry’igihugu mu minsi izaza, kubera imishinga izahakorerwa.
Ohereza igitekerezo
|
Mwaramutse Kagame puoltumurinyumanamajwimenshi