
Yabitangarije abari baje gukurikirana ibikorwa byo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Nyanza, nyuma yo kuva mu Ruhango, kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017.
Yagize ati “Ndashima amashyaka yiyemeje gushyigikira umukandida FPR izaba yatanze. Nabo barashaka ko twihuta kandi tukagera kure. Ntago nakwibagirwa namwe mwese, ndavuga RPF Inkotanyi yantanzeho umukandida.”
Yongeye kwibutsa Abanyarwanda ko mu myaka irindwi iri imbere, ntawe ukwiye kubigisha amasomo y’ibyashize, kuko ubu u Rwanda ruhagaze neza.
Ati “Twatsinze ingamba nyinshi. Iyo dutsinze ntitubyigamba, duharanira uburenganzira bwa bose n’abatumva kimwe natwe. Ubu igihugu gihagaze neza, dukomeze kugira u Rwanda rwiza kurushaho.”
Ibikorwa byo kwiyamamaza k’umukandida Paul Kagame bizakomereza mu turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.
Ohereza igitekerezo
|
dushyigikire kagame wacu
Kagame Paul Ntawutazi Ibikorwa Byawe.Tukurinyuma .
H.E Paul KAGAME tukuri inyuma kugeza igihe cyose uzaba ukituyobora uri impano twahawe n’IMANA komeza imihigo abanyarwanda turacyagukeye kugirango tugere kuribyinshi twifuza twibereye mu mutekano wuzuye.Tuzagutora 100 kurindi.
Dufatayirize hamwe kubaka igihugu gifite democratie kandi buri wese akore nk’uwikorera dutora neza.