Yabitangaje kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024, ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bamamazaga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ndetse n’abakandida Depite b’Umuryango FPR-Inkotanyi.
Ubundi Umurenge wa Musheri, igice kinini cyawo cyatujwemo abaturage guhera mu mwaka wa 1994 kuko mbere yari Pariki y’Akagera.
Gatoto Robert, avuga ko icyo ashimira kandida Perezida, Paul Kagame, ari uko yirengagije amadovize inyamanswa zinjirizaga Igihugu akagabanya ingano ya Pariki y’Akagera ubutaka bumwe bugahabwa abaturage.
Ikindi ngo amaze kubaha ubutaka bwo guhinga no kororeraho, yanaciye kuzerereza inka abakangurira gukora ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere.
Agira ati “Yadukanguriye guhinga no korora kijyambere, yatwubakiye ibidendezi by’amazi ndetse aduha n’amahema afata amazi y’imvura, ubu ntitukizerereza inka kuko zinywera mu rwuri.”
Uwamwezi Marcianna, avuga ko Umuryango FPR-Inkotanyi wamukuye mu buhungiro ndetse umwubakira n’ubuzima ahanini biciye mu guhora ubuyobozi bukangurira abagore guhaguruka bagakora bakiteza imbere.
Avuga ko ubu ari rwiyemezamirimo ufite uruganda rukora imitobe n’inzoga mu mbuto cyane inanasi rufite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 100 ndetse akaba yumisha inanasi n’imineke akabyohereza mu mahanga akishyurwa mu madolari.
Ati “Kagame yaratubwiye ngo banyarwandakazi muve mu mbere mutinyuke murashoboye. Nahagurutse mbere ntangira urugamba rwo kwiteza imbere, mpabwa amahugurwa yo kwihangira imirimo ubu mfite uruganda rufite agaciro karenze miliyoni 100.”
Kuri ubu kompanyi ye, ifitanye amasezerano na Rwanda TVT Board yo kwigisha abanyeshuri bigira ku murimo ku buryo abanyeshuri bahita bahabwa impamyabushobozi.
Abagore bishimira ko bahawe ijambo ku buryo basigaye bajya mu myanya y’ubuyobozi, kuba batagikorerwa ihohoterwa mungo zabo no kuba nabo basigaye bafite amahirwe yo kwiga nka basaza babo n’ibindi.
By’umwihariko abaturage ba Musheri bashima ibikorwa remezo bamaze kwegerezwa birimo amazi, amashanyarazi, imihanda n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|