
Kagame yavuze ko aho u Rwanda rugeze ubu nyuma y’imyaka 23 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari yo mahirwe asumba andi urubyiruko rufite kuko ruri mu gihugu kiri gutera imbere kandi kidaheza uwo ari we wese.
Yabitangarije abanyamuryango n’abandi bari baje kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza yakomereje mu Karere ka Huye, nyuma yo kuva I Nyamagabe, kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017.
Yagize ati “Ibikorwa by’iterambere twasezeranye byarakozwe n’ibindi biri mu nzira. Rubyiruko mukoreshe amahirwe mufite neza, n’andi azakomeza kuza. Ibyiza bisanga ibindi. Turifuza ko amahirwe atangwa na politiki nziza ya FPR Inkotanyi yagera kuri buri munyarwanda wese.”
Yababwiye ko kugira ngo bakomeze baryoherwe n’amahirwe bashyiriweho, bakwiye gutora umukandida utarigeze abatererana. Ati “Umunsi ni wawundi, twese tuzitabire turi benshi nta mpfabusa.”
Yavuze ko kuva aho Abanyarwanda bigobotoreye amateka yabatandukanya, ubu bakwiye gukorera hamwe kugira ngo hatagira usigara inyuma mu majyambere.
Ati “Uyu munsi ni ukujya inama, tukishima kubyo tumaze gukora n’ibindi byinshi tugiye gukora. Ni njye namwe. Inzira turimo ni ukuyinoza, tugakora twikorera, ntawe dusiganya.”
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Up with Paul KAGAME!!!