Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame yaciye amarenga ko Leta yakanguriye Twagiramungu gutahuka

Yanditswe na KT Team 29-07-2017 - 15:02'  |   Ibitekerezo ( )

Paul Kagame umukandida wa FPR, yahishuye ko Leta y’u Rwanda yagerageje gukangurira Twagiramungu Faustin, wahunze igihugu, gutahuka ariko akinangira.

Twagiramungu ni umwe mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda kuri ubu, ariko wigeze kuba Minisitiri w’Intebe nyuma gato y’aho ingabo zari iza FPR zibohoreye igihugu.

Mu 1995 yaje guhita yegura, ahita anahunga igihugu ajya mu Bubiligi. Yagarutse mu Rwanda mu 2003 aje kwiyamamaza mu matora ariko atsinzwe asubira mu Bubiligi ari naho yatangarizaga amagambo asebya Leta.

Kagame yakomoje kuri Twagiramungu, ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Nyakanga 2017, nyuma y’ubuhamya bwa Senateri Makuza Bernard wavuze ko Kagame atigeze yifuza kuyobora igihugu nubwo ari we wari uyoboye urugamba.

Makuza yavuze ko Kagame nk’umuntu wari umaze gutsinda urugamba yari afite uburenganzira bwo guhita ayobora igihugu, nk’uko ahandi henshi bigenda ku isi, ariko we yahisemo guhamagara amashyaka yari ariho icyo gihe akayagisha inama ku wayobora igihugu.

Yagize ati “Ndibuka ko muri kwa gufatanya mwahamagaye amashyaka ya politiki nanjye icyo gihe nagize amahirwe yo kuba mpari. Abantu bakumva ko ari ukutubwira bati Perezida ni uyu “Paul Kagame” ni ibyo. Muravuga muti ariko byagenda n’ukundi. Ntago twabyumvaga.

Ndetse harimo n’abanyapolitiki bamwe bashaje banduranya muzi bavugira iyo i Bwotamasimbi, nibo babivugaga. Bati ni wowe ugomba kuba Perezida wa Repubulika byanze bikunze. Uti ariko byagenda n’ukundi. Icyo tutari tuzi ni uko nubwo icyemezo cyafatirwaga muri FPR ntabwo mwigeze muharanira kuba Perezida w’igihugu n’ubwo nabo babishakaga.”

Makuza yavuze ko FPR yasabye ko harebwa undi wayobora, kuko Kagame yari yabyanze. Ati “Ibyo bintu ntabwo bisanzwe ubundi iyo ibintu bigenze gutyo nta n’uwirirwa abaza utsinze urugamba, uyoboye urugamba umukuru w’izo ngabo niwe uhita aba umukuru w’igihugu.”

Kagame yavuze ko n’ubwo Twagiramungu yahunze igihugu, Leta yamusabye gutahuka, ariko nta kintu yigeze abisubizaho.

Ati “Makuza yababwiye abantu bazanye kundeba,twubaka inzego zigiye gukurikira igihe cy’intamabara, irangiye dushyiraho leta y’Ubumwe n’ibindi, yabatsinze ntiyabavuze n’amazina harimo ba Twagiramungu ngira ngo ni we yigeze kuvugaho uba hanze, ariko duhora dutumira ngo atahe nawe.

Icyantangazaga ni uko icyo gihe bazana ari itsinda rinini harimo aba PL, PSD, harimo MDR niyo Twagiramungu yari ayoboye. Icyo gihe tubasobanurira ibigiye gukorwa, icyantangaje ni uko uwo Makuza yavugaga yambwiraga ngo ni njye ukwiye kuba Perezida ariko hashize igihe gito arabihindura.”

Iyo atahuka, Twagiramungu yari kuba yiyongereye kuri bamwe mu bigeze kuba abayobozi bakuru nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagahunga ariko nyuma bagatahuka bakanasaba imbabazi.

Muri bo harimo nka Pierre Celestin Rwigema wabaye Minisitiri w’Intebe, wasimbuye Twagiramungu. Yahungiye muri Amerika ariko agaruka mu Rwanda mu 2011, asaba imbabazi avuga ko yitiranije ibibazo bye bwite n’ubuyobozi.

Hari kandi Jenerali Paul Rwarakabije, wahoze mu ngabo za Ex-Far akaza no kuyobora umutwe wa FDRL nyuma yo gutsindwa urugamba agahungira muri Congo.

We yivugiye ko yafashe icyemezo cyo gutahuka nyuma y’uko yahamagawe na Jenerali James Kabarebe wamuhamagaye aho yari ari muri Congo amubwira ko ahawe ikaze mu gihugu cye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.