Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yihanangirije abakunda kugenzura uko u Rwanda rubayeho ko bitagishoboka, kuko Abanyarwanda batazongera kwihanganira kwandagazwa n’umuntu utabatunze.
Yabitangarije mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, kuri site ya kabiri yakoreyeho ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama 2017.
Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye, hari bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga byakomeje kwandika inkuru zerekeye ku Rwanda. Byinshi muri ibyo binyamakuru byandikaga inkuru zigamije gupfobya ubuyobozi buriho n’ibyagezweho.
Ariko Kagame uzahagararira umuryango FPR-Inkotanyi, yavuze ko kuri iki gihe Abanyarwanda bazi aho bavuye n’aho bagana, ku buryo ntawapfa kuyobywa n’ibyo abirirwa bareba ibibera mu Rwanda bavuga.
Yagize ati “Abirirwa babaza, aho wahoze, icyo wavuze impamvu, ibyo ku Rwanda ntabwo bigikorwa. Ahubwo urebye rero nta nubwo babaza niba utanaburaye, babaza icyo warariye.
Umuntu akubajije niba utanaburaye wakwibwira ko noneho ashaka ko ejo utazaburara. Ariko nabyo ntabwo nifuza umpa icyo ndarira. Nifuza umpa uburyo bwo kwishakira icyo ndarira.”
Kagame yasobanuye ko hashize igihe kinini Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange babonwa nk’abantu bakwiye gufashwa kuruta uko bakwiye gufashwa kwishakira imibereho.
Ati “Iki gikorwa tugiye kujyamo ni kimwe kije kiyongera ku bindi by’inzira u Rwanda rwacu rurimo byo kwiyubaka.”
Yongeye gushimira abatuye Akarere ka Gicumbi, ari ko gace kahoze kitwa Byumba, ari naho harwaniwe urugamba rwo kwibohora, uruhare bagize mu gushyigikira Inkotanyi ubwo zari mu rugamba rwo kubohora igihugu.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017
Nge nemera ko umukuru wigihugu akunda igihugu kundusha kandi areberera inyungu rusange zabanyagihugu niyo naba ntamukunda kumwuba Ni itegeko kuko inbyo. Yako
Uwomusaza Turamwemera Cyane!!!
Aho wadukuye turahazi, Ikerekezo cyawe kirasobanutse KAGAME Paul tuzagutora 100%.