Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Kagame yaburiye abagenzura u Rwanda ko bitagishoboka

Yanditswe na KT Editorial 1-08-2017 - 17:24'  |   Ibitekerezo ( 3 )

Paul Kagame umukandida wa FPR-Inkotanyi yihanangirije abakunda kugenzura uko u Rwanda rubayeho ko bitagishoboka, kuko Abanyarwanda batazongera kwihanganira kwandagazwa n’umuntu utabatunze.

Yabitangarije mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, kuri site ya kabiri yakoreyeho ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa kabiri tariki 1 Kanama 2017.

Kuva ibikorwa byo kwiyamamaza bitangiye, hari bimwe mu binyamakuru mpuzamahanga byakomeje kwandika inkuru zerekeye ku Rwanda. Byinshi muri ibyo binyamakuru byandikaga inkuru zigamije gupfobya ubuyobozi buriho n’ibyagezweho.

Ariko Kagame uzahagararira umuryango FPR-Inkotanyi, yavuze ko kuri iki gihe Abanyarwanda bazi aho bavuye n’aho bagana, ku buryo ntawapfa kuyobywa n’ibyo abirirwa bareba ibibera mu Rwanda bavuga.

Yagize ati “Abirirwa babaza, aho wahoze, icyo wavuze impamvu, ibyo ku Rwanda ntabwo bigikorwa. Ahubwo urebye rero nta nubwo babaza niba utanaburaye, babaza icyo warariye.

Umuntu akubajije niba utanaburaye wakwibwira ko noneho ashaka ko ejo utazaburara. Ariko nabyo ntabwo nifuza umpa icyo ndarira. Nifuza umpa uburyo bwo kwishakira icyo ndarira.”

Kagame yasobanuye ko hashize igihe kinini Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange babonwa nk’abantu bakwiye gufashwa kuruta uko bakwiye gufashwa kwishakira imibereho.

Ati “Iki gikorwa tugiye kujyamo ni kimwe kije kiyongera ku bindi by’inzira u Rwanda rwacu rurimo byo kwiyubaka.”

Yongeye gushimira abatuye Akarere ka Gicumbi, ari ko gace kahoze kitwa Byumba, ari naho harwaniwe urugamba rwo kwibohora, uruhare bagize mu gushyigikira Inkotanyi ubwo zari mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Ibitekerezo   ( 3 )

Nge nemera ko umukuru wigihugu akunda igihugu kundusha kandi areberera inyungu rusange zabanyagihugu niyo naba ntamukunda kumwuba Ni itegeko kuko inbyo. Yako

seruvange yanditse ku itariki ya: 3-08-2017  →  Musubize

Uwomusaza Turamwemera Cyane!!!

Dushimimana yanditse ku itariki ya: 2-08-2017  →  Musubize

Aho wadukuye turahazi, Ikerekezo cyawe kirasobanutse KAGAME Paul tuzagutora 100%.

MUNYANKINDI Abraham yanditse ku itariki ya: 2-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.