
Yabitangarije abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, bagera ku bihumbi n’ibihumbi, bari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza yahakoreye kuri uyu wa kabiri tariki 18 Nyakanga 2017.
Yavuze ko asanzwe azi neza ko muri Ngororero hakiri imirire mibi ku bana bakiri bato, bitewe n’uko batabona intungamubiri zihagije. Yavuze ko leta yabihagurukiye kugira ngo igihugu kirere abana bafite imitekerereze yuzuye.
Yagize ati “Ndabasezeranya ko twabihagurukiye muri rusange ariko ku buryo bw’umwihariko Ngororero dushaka ko twabirwanya tukabitsinda burundu.
Ntabwo bikwiye ko abana b’Abanyarwanda batagaburirwa neza, ngo bibahe n’ubwonko butekereza gukora neza kuko umutungo wacu wa mbere nk’Abanyarwanda ni mwebwe.”
Yabasabye ko bakwiye gutora umukandida wa FPR kugira ngo mu myaka irindwi iri imbere igihugu kizagere ku mahirwe yisumbuyeho. Yongeraho ko ariko ibyo byose bigomba gukorwa ntawinubira umurimo.
Ati “Tugomba kwitegura kunoza umurimo dukora, dushaka guhindura ubuzima bukaba bwiza kurushaho kuri buri wese.”
Yanabizeje ko imihanda n’umuriro w’amashanyarazi bizagera kuri benshi mu myaka iri imbere, ashingiye ku kuba u Rwanda rwarashoboye kugera kuri bimwe mu bikorwa-remezo mu gihe gito gishize
Ohereza igitekerezo
|
Nimureke intore izirusha intambwe ikomeze imihigo
Intore izirusha intambwe Akaba ingangare ishengura ingazi rutinywa ruganiza igitero inyamibwa itihunza igitaramo. H.E ndagukundaaaaàaaaàaa cyane. Komeza imihigo tukurinyuma
Nimureke intore izirusha intambwe ikomeze imihigo
E P R. Tukurinyuma!!