
Kagame avuga ko yishimira kuba ubuzima bw’Abanyarwanda bwarahindutse bugana aheza ariko akavuga ko hari abo bwihuse guhinduka kurusha abandi.
Ariko akiyemeza ko icyo agambiriye mu myaka iri imbere ari ukugabanya iyo ntera.
Yagize ati “Ubuzima bwacu twese bwarahindutse. Tugomba gukora ku buryo nta n’umwe dusiga. Iterambere ryihute kuri bose. Gutora Umukandida wa FPR nibyo bizaduha kwihutisha ubuzima bumeze neza, umutekano n’ubukungu.”
Yongeyeho ati “Gutora Umukandida wa FPR bizaduha gusazisha abasaza bacu neza, abana bagire ubuzima bwiza.”
Yabitangarije mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa gatatu yakomereje mu Karere ka Nyamagabe, kuri iki cyumweru tariki 16 Nyakanga 2017.
Yavuze ko ushaka kumva neza amateka y’umukandida wa FPR akwiye gusubiza amaso inyuma mu myaka 23 ishize, kugira ngo amenye ko byose bishoboka.
Yabemereye kuzongera umubare w’abagerwaho n’amashanyarazi, kugira ngo n’abo iterambere ritarageraho ryihute. Ati “Turashaka kwihutisha iterambere, turabasaba kumva neza ubufatanye tubashakaho.”
Yavuze ko igihe cyo kwita Nyamagabe Akarere k’abatebo cyarangiye, kuko iterambere ryahageze rizakomeza no kuhagera. Ati “Imihanda ihuza Nyamagabe n’utundi turere igiye gukorwa mu gihe cya vuba”
Ohereza igitekerezo
|
Ko umushahara wa Mwalimu utavugwaho.Niba twarashoboye ibyo abandi batashobora.Mutuel,ubudehe,Girinka,ubumwe nubwiyunge kuki ikibazo cy’umushahara muke nako utariho kitava mu nzira muri iyi mandat .your Excellence niba unyumva rwose renganura intore z’indemyabigwi
Ko umushahara wa Mwalimu utavugwaho.Niba twarashoboye ibyo abandi batashobora.Mutuel,ubudehe,Girinka,ubumwe nubwiyunge kuki ikibazo cy’umushahara muke nako utariho kitava mu nzira muri iyi mandat .your Excellence niba unyumva rwose renganura intore z’indemyabigwi
Umusaza arashoboye rwose ikibazo cy’ikinyuranyo hagati y’abakire n’abakene kiri mu bisigaye mu Rda ubona ko dusa n’abadafite classe moyenne pee.abakize barakize cyane abandi bari hasi cyane ubwo rero banyarda ntimuzantenguhe amajwi tuzayahundagaze kuri muzehe wacu agikemure vuba
Ikibazo cya pansiyo ihabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru cyari kibabaje, azagishakire umut!i