Iyi sura mubona mfite ni iya FPR-Inkotanyi (Ubuhamya)

Mu bikorwa byo kwamamaza Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’Abadepite mu Murenge wa Mwogo mu Karere ka Bugesera, Umubyeyi Mukarubuga Jeanne d’Arc yatanze ubuhamya bw’uko FPR yatumye yitekerezaho, akanatinyuka akiteza imbere nyuma y’uko yari amaze gupfakara akiri muto kandi asigaranye abana 4 bose bakiri batoya.

Umubyeyi Mukarubuga Jeanne d'Arc
Umubyeyi Mukarubuga Jeanne d’Arc

Mukarubuga avuga ko igituma isura ye ari iya FPR-Inkotanyi, ari uko yatumye yitekerezaho maze aratangira arakora, yiteza imbere nubwo yari umugore wibana wenyine, kuburyo ubu yabaye umuhinzi mworozi utanga imbuto z’imyumbati zitubuye hirya no hino mu gihugu, bikamwinjiriza asaga Miliyoni esheshatu z’Amafaranga y’u Rwanda, mu gihe cy’umwero.

Yagize ati, “Ndabanza gushima Imana, nyuma yayo ndashima Paul Kagame, ndashima ibyo FPR-Inkotanyi yankoreye. Ku myaka 35 nibwo napfakaye, mfite abana bane, ntangira kwitekerezaho, cyera iyo umugore yapfakaraga batangiraga kumutsindira ku bandi bagabo nk’abatsindira inka, impamvu babikoraga batyo ni uko bavugaga ko umugore adashoboye, ndetse umuryango wabaga urimo umugore wapfushije umugabo wumvaga ko uhuye n’ingorane kuko ugomba gushaka ibyo kumutunga. Njyewe nshima uburyo ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi bwatuzamuye, natwe abahinzi bw’umwuga, bufasha ababukora gutera imbere, ubu mpagararagana n’ufite dipolome ukaba utadutandukanya, kandi nize amashuri umunani abanza gusa. Iyi sura mubona mfite ni iya FPR-Inkotanyi kuko nashoboye kwigira, ubu nanjye niteje imbere […..]”.

Mukarubuga avuga ko ubu afite imyaka 59 y’amavuko, kandi ko ari umugore washoboye kwigeza kuri byinshi abikesha FPR-Inkotanyi na Paul Kagame, harimo kuba afite hegitari ebyiri atuburiraho imbuto z’imyumbati akoranye na RAB, akagira n’ubundi butaka ahingaho ibigori, akanasimburanya imyaka, ku buryo ari umuhinzi ntangarugero aho muri Mwogo.

Avuga ko abana be uko ari bane bize neza abashyurira mu mafaranga akura mu buhinzi bwe, uwa nyuma akaba agiye kurangiza Kaminuza. Uretse abana be, ngo hari n’abandi barindwi batari abe yareze harimo n’abo akirera badafite ababyeyi, akabikora nka Malayika murinzi.

Mukarubuga kandi avuga ko atuye mu nzu nziza igezweho irimo amakaro, akagira n’izindi nzu ntoya eshanu akodesha mu isantere ya Kaboshya mu Murenge wa Mwogo, ibyo byose akavuga ko abikesha FPR yazamuye umugore agatinyuka.

Ni umuyobozi w’Umudugudu guhera mu 2006, kandi ayoboye ba Midugudu bagera kuri 25 harimo n’abagabo, kuri we ibyo abifata nk’agaciro umugore yahawe na FPR-Inkotanyi, katahozeho, bityo ko agomba gutora umukandida wa FPR kugira ngo iterambere rikomeze agere no ku bindi ateganya gukora harimo kugura imodoka izajya imufasha muri ubwo buhinzi bwe no gukwirakwiza imbuto zitubuye hiryo no hino.

Harerimana Assouman, uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi n'Abadepite mu Murenge wa Mwogo
Harerimana Assouman, uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi n’Abadepite mu Murenge wa Mwogo

Uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi n’Abadepite mu Murenge wa Mwogo, Harerimana Assouman yavuze ko bashimira Kagame, wakuyeho amoko mu ndangamuntu, Abanyarwanda bakaba bamwe ndetse agakuraho n’ibirango byatumaga imodoka itambuka bakamenya Intara iturutsemo kuko byari ukuvangura.

Yavuze ko mu Murenge wa Mwogo bashima Paul Kagame kuko ikintu kitwa umutekano kimuba mu maraso, mu mutwe no mu bitekerezo, bityo bakaba bagomba kumushyigikira kandi bakabimugaragariza bamutora.

Yagize ati, ”Mbere ya Jenoside uwarwaraga mu Murenge wa Mwogo yagombaga kujya kwivuza i Rilima cyangwa se i Nyamata, none ubu muri buri Kagari harimo abajyanama b’ubuzima bane, hari poste de sante mu tugari twose, hari kandi ikigo nderabuzima cya Mwogo ndetse n’ibyariro ryihariye ryubatswe mu Murenge wa Mwogo".

Assoumani akomeza agira ati, "Hari kandi gahunda z’imibereho myiza, Mituweli, Girinka, kurwanya igwingira mu bana bahabwa za shisha kibondo n’ibindi, nta mashuri yabaga muri Mwogo, ubu buri Kagari gafite ishuri, ntawatsindaga ubu dufite abiga za Amerika na Canada, bakora mu bigo bikomeye [....] Tugomba gutora Paul Kagame kugira ngo ibyo byose bikomeze”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Media Uwingabire wacu turagushimiye ,uri umwanditsi mwiza Courage kuri klKigali to day.Thanks

Alias Rwagasana yanditse ku itariki ya: 26-06-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka