Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Isura y’Abanyarwanda iki gihe si ibonekerwa - Kagame

Yanditswe na KT Editorial 15-07-2017 - 13:23'  |   Ibitekerezo ( )

Umukandida wa FPR Paul Kagame yibukije abanyarwanda ko kuyobora igihugu bitoroshye, kuko kugeza u Rwanda aho rugeze ubu bitabaye ibitangaza ahubwo byaharaniwe.

Kagame yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyaruguru.
Kagame yakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Nyaruguru.

Yabitangarije imbaga y’ibihumbi n’ibihumbi by’abamushyigikiye, yitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Nyakanga 2017.

Yagize ati “Aho u Rwanda rugeze ubu byasabye ubushake, imbaraga no gutekereza. Nta wundi wabiguha utari wowe. Mu myaka ishize nta wigeze aduha amahirwe. Bari bazi ko ntaho tuzagera ariko Abanyarwanda nitwe twivanyeyo.”

Yavuze ko yishimiye gukorera Abanyarwanda ibyo bamushinze, kandi akaba yiteguye gukomeza kubageza kuri byinshi, nk’uko babimugaragarije basaba ko itegeko nshinga rihinduka.

Ati “Mwansabye ko dukomezanya muri referandumu, ndabyemera kugira ngo dufatanye dukomereze aho tugeze kandi tugere kuri byinshi.”

Yahamije ko yizera ko mu myaka ishize nta Munyarwadna warushijeho gutakaza kuruta uko yungutse. Ati “Bamwe bashobora kuba barateye intambwe mu kunguka kurusha abandi ariko buri Munyarwanda yateye intambwe.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.