Ishyaka PSD rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Kongere y’Igihugu y’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) yemeje ko iryo shyaka rizashyigikira Paul Kagame mu matora y’umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Nyakanga 2024.


Perezida w’ishyaka PSD, Dr. Vincent Biruta yagaragaje ko Paul Kagame amaze kugeza Abanyarwanda kuri byinshi kandi ko abayoboke b’Ishyaka PSD biteguye gukomezanya na we, kugira ngo ibyo byiza bikomeze.

Perezida w’ishyaka PSD, Dr. Vincent Biruta


Perezida Kagame yatanzweho umukandida n’Ishyaka PSD
Ohereza igitekerezo
|