Ishyaka PSD ririfuza ko umusoro ku nyongeragaciro wagabanuka ukagera kuri 14%

Ku munsi wa mbere w’ibikorwa byo kwiyamamaza, Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD), ryatangaje ko nirihagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko rizaharanira ko umusoro ku nyongeragaciro uva kuri 18% ukagera kuri 14%.

Visi Perezida wa mbere wa PSD, Valens Muhakwa aganiriza abarwanashyaka ba PSD mu Karere ka Busera
Visi Perezida wa mbere wa PSD, Valens Muhakwa aganiriza abarwanashyaka ba PSD mu Karere ka Busera

Senateri Juvenal Nkusi wari mu bagaragaje imigabo n’imigambi y’Ishyaka PSD mu Karere ka Bugesera aho ryatangirije ibikorwa byo kwiyamamaza, yavuze ko mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, mu Rwanda ari ho umusoro ku nyongeragaciro uri hejuru.

Yavuze ko mu rwego rwo guhangana ku isoko mpuzamahanga, bisaba ko uwo musoro ugabanuka hanyuma ubukungu bukarushaho kwiyongera.

Kuri iyi ngingo, Visi Perezida wa Mbere w’Ishyaka PSD, Valens Muhakwa, ati "Buriya uko umusoro uba mwinshi ni ko abawutanga barushaho kuwuhunga, ariko iyo ari muke, abawutanga bawutanga bishimye Kandi ari benshi"

Mu bindi Senateri Nkusi yagaragaje ko PSD ishaka kuzakoraho ubuvugizi, harimo guharanira ko Abanyarwanda batunga kandi bakagira ubukungu.

Bamwe mu bakandida ba PSD bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera
Bamwe mu bakandida ba PSD bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza mu Karere ka Bugesera

Aha yavuze ko nko mu buhinzi, bazaharanira ko umuhinzi asarura akabona inyungu mu musaruro we, aho kugira ngo abawucuruza babe ari bo bunguka kumurusha, kandi Abanyarwanda bakarushaho guhinga kijyambere.

PSD kandi yagaragaje ko izaharanira ko hajyaho ikigo cy’imari kizajya cyishingira ibikorwa by’ubuhunzi n’ubworozi kandi kigatanga inguzanyo ku bahinzi ku nyungu ntoya.

Mu bikorwa remezo, PSD igaragaza ko hazanozwa uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu, mu buryo bworoshye, butunganye kandi bufasha buri wese kugera aho ashaka kugera.

Abarwanashyaka ba PSD muri Bugesera
Abarwanashyaka ba PSD muri Bugesera

Mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda, PSD ivuga ko izaharanira ko hubakwa imihanda minini ihuza Uturere, Imirenge ndetse n’Utugari, kandi imishinga y’imihanda ya gari ya moshi igashyirwa mu bikorwa.

Uwera Pelagie na we yagarutse ku byo Ishyaka PSD ryifuza kuzakorera ubuvugizi cyane cyane mu nkingi y’ubutabera, birimo nko guharanira ko imanza zicibwa ku gihe, guharanira ko uwatsinzwe urubanza afashwa kugira ngo kurangiza urubanza.

Yagaragaje kandi ko Ishyaka rizaharanira ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishyurwa imitungo yabo yangijwe.

Naho Gallican Niyongana, yagaragaje ko nk’uko biri mu ntego z’Ishyaka PSD guharanira imibereho myiza y’abaturage, nibagira amahirwe yo guhagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko, bazakomeza guharanira ko imibereho y’Abanyarwanda irushaho kuba myiza.

Yagize ati “Imibereho myiza y’abaturage ni ikirango cya PSD. N’abandi barayiharanira, ariko PSD yabaye rubimburirangabo mu kwimakaza imibereho myiza y’abaturage”.

Visi Perezida wa mbere w’Ishyaka PSD, Valens Muhakwa, yagaragaje ko Ishyaka PSD ryahisemo gushyigikira Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, kuko basanze hari byinshi yagejeje ku Banyarwanda bifuza ko akomeza kubageza no ku bindi byinshi.

Visi Perezida wa mbere wa PSD, Valens Muhakwa
Visi Perezida wa mbere wa PSD, Valens Muhakwa

Yashimiye abarwanashyaka b’Ishyaka PSD babagiriye icyizere mu matora y’Abadepite aheruka muri 2018, kandi ko ibyo biyemeje kuzakorera ubuvugizi byose babigezeho, ku bufatanye n’indi kitwe ya Politiki bari bahuriye mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ishyaka PSD rifite abakandida depite 59 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bemewe kwiyamamariza kwinjira mu Ntako Ishinga Amategeko.

Abakandida Depite ba PSD
Abakandida Depite ba PSD
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka