Inteko y’u Rwanda ntikorera mu mashyaka ya Politiki - Mussa Fazil

Ubuyobozi bukuru bw’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) buravuga ko Inteko Nshinga Amategeko y’u Rwanda idakorera mu mashyaka ya Politiki kuko umaze gutorwa agira ubwisanzure mu mitekerereze ye.

Sheikh Mussa Fazil Harerimana, avuga ko ibikorwa bya Paul Kagame bimuranga
Sheikh Mussa Fazil Harerimana, avuga ko ibikorwa bya Paul Kagame bimuranga

Ni bimwe mu byagarutsweho n’umuyobozi Mukuru wa PDI, Sheikh Mussa Fazil Harerimana kuri uyu wa gatatu tariki 03 Nyakanga 2024, ubwo iryo shyaka ryari mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk’umukandida bahisemo kuzashyigikira ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu hamwe n’abakandida Depite baryo uko ari 55 nkuko bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.

Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye icyo gikorwa Sheikh Mussa Fazil Harerimana yababwiye anabereka ingero z’ibyiza Paul Kagame amaze kugeza ku Rwanda ndetse n’Abanyarwanda, ababwira ko kumutora ari ukwitora, kandi ko igenamigambi rye barihuriyeho hamwe n’amashyaka yose ashyigikiye uwo mukandida.

Abadepite ba PDI nibagera mu Nteko bazaharanira kureba ko igenamigambi ry'umukandida wabo rishyirwa mu bikorwa
Abadepite ba PDI nibagera mu Nteko bazaharanira kureba ko igenamigambi ry’umukandida wabo rishyirwa mu bikorwa

Ati “Aramushyigikiye kugira ngo ajye mu Nteko ayishyire mu bikorwa ariko mu bitekerezo bya Politiki binyuranye, uzasanga hari ibyo runaka avuga bitandukanye n’iby’undi kuko Inteko ni ukujya impaka, n’abava mu ishyaka rimwe bajya impaka, uyu akavuga ibi undi akavuga biriya hagashakishwa ibitekerezo byiza byatuma Igihugu kibona ibikwiye.”

Arongera ati “Inteko y’u Rwanda ntikorera mu mashyaka ya Politiki, umaze gutorwa agira ubwisanzure mu mitekerereze ye, no mu gufata ijambo kwe, n’aho ariganisha, abandi bakaryumva batavuze ngo havuze umu-PDI abandi tumwamagane, havuze umu-FPR twese tumushyigikire, Inteko ntikorera mu mashayaka ikorera mu nyungu z’Abanyarwanda."

Igihe bazaba bagiriwe icyizere bagatorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ngo ntibazigera batenguha ababatoye
Igihe bazaba bagiriwe icyizere bagatorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko ngo ntibazigera batenguha ababatoye

Avuga ko amashyaka ari uburyo bwo gushaka inzira igeza abantu mu Nteko, kuko iyo bagezeyo Itegeko Nshinga rivuga ko buri wese atanga ibitekerezo adashingiye ku isano muzi, cyangwa ku rwego rwamutoye haba mu mitwe ya Politiki cyangwa mu byiciro byihariye.

Igihe abayoboke ba PDI bagirirwa icyizere n’abaturage bagatorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, ngo icyo bazibandaho ni ukureba uko ibitekerezo bitangwa bitazaba binyuranye n’igenamigambi ry’umukandida barimo kwamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, hagamijwe kumufasha gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje muri manda y’imyaka itanu iri imbere.

Abayoboke ba PDI bavuga ko bagomba biteguye kuzatora Paul Kagame 100% ku mwanya w'umukuru w'Igihugu barangiza bagatora PDI ku mwanya w'abadepite
Abayoboke ba PDI bavuga ko bagomba biteguye kuzatora Paul Kagame 100% ku mwanya w’umukuru w’Igihugu barangiza bagatora PDI ku mwanya w’abadepite

Said Abdul Rahman wo mu Karere ka Nyarugenge avuga ko ashyigikiye PDI mu bitekerezo byayo bizima byubaka. Ati “Nkaba nshyigikiye n’umukandida wacu Paul Kagame kubera imisingi yagejeje ku Banyarwanda, niyo mpamvu mushyigikira kandi niyo mpamvu nta handi nshobora kujya igihe cyose.”

Anisa Mukamusoni ushinzwe kwamamaza umukandida Paul Kagame mu Mujyi wa Kigali muri PDI, avuga ko bafite impamvu nyinshi zo gushyigikira no gutora Paul Kagame kubera ko bageze ku bikorwa byinshi by’iterambere babikesha ubuyobozi bwe.

Anifa avuga ko bafite impamvu nyinshi zituma bagomba gutora Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
Anifa avuga ko bafite impamvu nyinshi zituma bagomba gutora Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu

Ati “Cyera murabizi ko nta mudamu w’umusilamukazi washoboraga guhagarara hano ngo avuge ayo magambo, tubikesha Paul Kagame, mu kwiga tukaminuza yaba umusilamu yaba undi wese twabashije kwisanga mu nzego z’ubuyobozi, nkaba mbashishikariza kuzatora Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’ishyaka PDI kugira ngo tuzisange mu Nteko Ishinga Amategeko tubashe gufatanya n’abandi kuzamura Igihugu cyacu.”

Nyuma yo kwiyamamariza mu Ntara y’Ibirasirazuba, Iburengerazuba ndetse no mu Mujyi wa Kigali biteganyijwe ko ku wa gatanu tariki 05 Nyakanga 2024, abayoboke ba PDI bazaba bari mu Karere ka Ruhango mu gikorwa cyo kwiyamamaza no kwamamaza umukandida bashyigikiye ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuzenguruka i Nyamirambo
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kuzenguruka i Nyamirambo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka