Indorerezi z’amatora muri EAC zigiye gukurikirana ayo mu Rwanda

Indorerezi z’amatora zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zatangiye gukurikirana ibikorwa by’amatora mu Rwanda, hagamijwe kugenzura niba azakorwa mu mucyo n’ubwisanzure nkuko bigenwa n’amategeko.

Indorerezi zo muri EAC zaturutse mu bihugu bine bigeze uwo muryango
Indorerezi zo muri EAC zaturutse mu bihugu bine bigeze uwo muryango

Ni igikorwa cyatangirijwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Kigali n’Umunyamabanga Mukuru w’uwo muryango, Veronica Mueni Nduva kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, wahaye ububasha Perezida w’urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya David K. Maraga bwo kuyobora itsinda ry’abantu 55 bazakurikirana ibikorwa by’amatora mu Rwanda azaba tariki 15-16 Nyakanga 2024.

Iryo tsinda ry’abantu 55 baturuka mu bihugu bine bigize EAC bitarimo DRC, Burundi hamwe na Somalia batashoboye kohereza abazabahagararira kubera impamvu z’ibibazo bitandukanye batanze.

Abazakurikirana ibikorwa by’amatora bahagarariye EAC bagabanyije mu matsinda atanu azakorera mu bice bitandukanye by’Igihugu, harimo abazajya mu Ntara zose z’Igihugu uko ari enye hamwe n’abandi bazakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni Nduva
Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Veronica Mueni Nduva

Mu rwego rwo kugirango aya matsinda y’izi ndorererezi uko ari atanu akorere mu bice byose by’igihugu, biteganyijwe ko azigabanyamo andi agera kuri 14.

Atangiza ku mugaragaro icyo gikorwa Veronica Mueni Nduva, yavuze ko EAC ifite inshingano z’uko amatora akorwa mu mucyo no muri Demokarasi mu bihugu binyamuryango, bityo gukurikirana no kugenzura ibikorwa by’amatora bituma arushaho gukorerwa mu mucyo.

Ati “Niyo mpamvu muri iki gitondo ku mugaragaro ntagarije Abanyarwanda ko ku bubasha mpabwa n’amategeko nk’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba nshinze David K. Maraga, Perezida w’urukiko rw’Ikirenga muri Kenya kuyobora indorerezi zo muri EAC mu mutora yo mu Rwanda yo muri 2024.”

Ubwo Perezida w'urukiko rw'Ikirenga muri Kenya yahabwaga inshingano zo kuyobora indorerezi zo muri EAC mu matora yo mu Rwanda
Ubwo Perezida w’urukiko rw’Ikirenga muri Kenya yahabwaga inshingano zo kuyobora indorerezi zo muri EAC mu matora yo mu Rwanda

Mu ijambo rye, David K. Maraga yavuze ko we n’itsinda ayoboye bamaze iminsi mu Rwanda barimo gukorana n’inzego zitandukanye kugira ngo barusheho kumenya imyiteguro y’amatora, banahabwa amahugurwa mu rwego rwo kongera ubumenyi ku bijyanye n’amahame agenga indorerezi z’amatora yaba mu Karere n’ahandi ku Isi.

Ati “Ibyavuye muri ayo mahugurwa byashyizwe mu byiciro bitandukanye birimo kohereza amatsinda mu bice bitandukanye by’Igihugu kugira ngo bagenzure ibijyanye n’amajwi, ikindi ni uko muri ibyo bikorwa by’imyiteguro twashoboye kumenya ibijyanye n’umwuka w’amatora n’uko Abanyarwanda barimo guhabwa uburenganzira bwabo.”

Umunyamabanga Mukuru wa EAC Veronica Mueni Nduva uhereye iburyo yahaye ububasha bwo kuyobora itsinda ry'indorerzi za EAC David K. Maraga uri hagati
Umunyamabanga Mukuru wa EAC Veronica Mueni Nduva uhereye iburyo yahaye ububasha bwo kuyobora itsinda ry’indorerzi za EAC David K. Maraga uri hagati

Arongera ati “Indorerezi zo muri EAC zagabanyijwemo amatsinda 14 azoherezwa mu Ntara zitandukanye z’Igihugu hamwe n’Umujyi wa Kigali, aho bazagenzura amatora banareba uko bikorwa mu nzego zose.”

Indorerezi z’amatora zo muri EAC ziri mu Rwanda guhera tariki 08 Nyakanga 2024, kugeza tariki 17 z’uko kwezi, aho bazashyikiriza raporo y’ibyayavuyemo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), bakabona gusubira mu bihugu byabo ku munsi uzakurikiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka