Indorerezi Mpuzamahanga zemeje ko mu Rwanda amatora yabaye mu mucyo
Indorerezi Mpuzamahanga zari zitabiriye ibikorwa by’amatora ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite 53 mu Rwanda yabaye guhera tariki 15-16 Nyakanga 2024 ku bari imbere mu Gihugu zemeje ko yabaye mu mucyo.
Muri raporo zashyize ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, izo ndorerezi zari ziganjemo izari zihagarariye imiryango itandukanye ku mugabane wa Afurika, zavuze ko aho bashoboye kugera hose mu bice bitandukanye by’Igihugu, amatora yakozwe mu buryo bwubahirije amategeko ku buryo nta kibazo kidasanzwe cyagaragaye, kuko abitabiriye amatora batoye mu mutuzo kandi bagatora bashingiye ku mahitamo yabo, ntawe ubahatirije uwo bagomba gutora.
Abagaragaje ibyo muri raporo, ni indorerezi zo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), abari bahagarariye Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika bya Afurika yo hagati (ECCAS), Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba w’ingabo zishinzwe gutabara aho rukomeye hamwe n’umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (IOF).
Muri raporo yakozwe n’indorerezi zo muri EAC, yagaragazaga ko bashoboye gukorera ku biro by’itora 168 byari mu bice bitandukanye by’Igihugu, aho 56% byaho bakoreye hari mu bice by’icyaro, mu gihe ahagera kuri 44% hari mu bice bitandukanye by’imijyi, hose amatora akaba yaratangiriye igihe, kandi hari n’ibikoresho byose byasabwaga, anarangirira igihe nkuko byari byateganyijwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC).
Bavuga ko hose amatora yatangiye bareba kandi bigakorwa mu mucyo nkuko biteganywa n’amategeko, kubera ko nta kidasanzwe kinyuranyije n’amategeko bigeze babona.
Muri iyo raparo banavuga ko uretse mu gihe cy’amatora hagaragaye umutuzo, ariko ngo no mu gihe cyo kwiyamamaza byakozwe neza mu mutuzo no mu mahoro kandi buri mukandida akaba yarahawe uburenganzira, ku buryo byanageze mu itangazamakuru rya Leta, aho buri wese yagenerwaga umwanya ungana na mugenzi we, kubahataniraga umwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri Kenya David K. Maraga ari nawe wayoboraga itsinda ry’indorerezi zo muri EAC, yavuze ko ibikorwa by’amatora byari biteguye neza, ku buryo mu Rwanda ari hamwe muho yabonye ibikorwa byiza by’amatora.
Yagize ati “Mu by’ukuri ni amwe mu matora meza nabonye, by’umwihariko ku munsi wo gutora byari ku murongo, no muri raporo yacu twabivuzemo, byari byiza, hari ibyo ibihugu byo mu Karere byakwigira ku Rwanda birimo umutekano no gutegura, twabonye aho amatora aba ari imvururu, ubwicanyi n’urusaku, ariko kugeza ku munsi w’amatora nyirizina ibyo ntabyayeho hano, abantu banjye bampaye raporo ntaho byigeze biba, byari byiza.”
Si raporo y’indorerezi za EAC gusa yashimye uko amatora yo mu Rwanda yagenze, kuko n’iya ECCAS ivuga ko aho bashoboye kugera mu bice bitandukanye by’Igihugu kuri site 144 bakoreyeho, ibintu byagenze neza, kuko babonye ingeri zitandukanye z’abantu barimo abagore, urubyiruko ndetse n’abantu bafite ubumuga bitabira amatora, kandi bakabikora neza mu mutuzo nta nkomyi, nubwo hari aho zimwe muri za site zakerereweho iminota 30 ku isaha yari iteganyije ko gutora bigomba kuba byarangiye.
Ibikoresho byagombaga kwifashishwa ngo byose byari bihari kandi byujuje ubuziranenge, ndetse n’abakorerabushake bifashishijwe bakaba bari bafite ubumenyi kubijyanye n’amatora.
Nubwo nta tandukaniro rinini cyane riri muri raporo z’iyo miryango kubera ko ibyinshi babihuriraho, ariko iya AU igaragaza ko bakozwe ku mutima n’uko muri muri site 202 bagezeho, basanze abagera kuri 67% by’abatoreshaga bari abagore, ariko kandi ngo hari n’aho basanze ahashyizwe ibiro by’itora hadashobora kugerwa n’imodoka, ku buryo byabereye imbogamizi abari bazitwaje.
Bimwe mu byo basaba ko byarushaho kunozwa, harimo kwigisha abafite aho bahuriye n’imirimo y’amatora, kuko zimwe mu mbogamizi bahuye nazo zirimo kutumvikana nabo, ahanini kubera ko baburaga ururimi bumvikanaho, kuko indorerezi nta Kinyarwanda zari zizi, mu gihe n’abakoraga iyo mirimo abenshi batazi icyongereza, igifaransa n’igiswahili.
Mbere y’umunsi umwe ngo amatora abe, NEC yari yatangaje ko imaze kwemerera indorerezi zirenga 1100, zarimo abarenga 700 b’imbere mu Gihugu n’abandi barenga 300 bari baturutse hanze y’Igihugu, mu gihe site zatoreweho zarengaga ibihumbi bibiri zarimo 158 zatoreweho n’Abanyarwanda baba mu mahanga batoreye mu bihugu 70.
Ohereza igitekerezo
|