Imiyoborere myiza yatumye acuruza inyanya muri Congo Brazzaville
Nsenga Sandrine uvuka mu Karere ka Nyamasheke yabwiye umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ko ku bw’imiyoborere ye myiza yatumye akora ubucuruzi bw’inyanya mu gihugu cya Congo Brazzaville ndetse umusaruro uva ku biro 50 agera kuri toni 3.
Nsenga w’imyaka 25 avuga ko bitari gushoboka iyo atagira imiyoborere myiza kubera ubukene n’umurima wo guhinga ntawo yari afite ahubwo yahingaga mu mirima y’abandi bakagabana umusaruro.
Umukandida w’umuryango wa FPR-Inkotanyi saa tanu n’iminota 19 nibwo yari asesekaye mu murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke mu gikorwa cyo kwiyamamaza ku munsi wa Karindwi.
Imbaga y’abaturage benshi baje kumwakira bamweretse ibyishimo byo ku rwego rwo hejuru bavuga bati, "Muzehe wacu, muzehe wacu."
Perezida Kagame yasesekaye Kagano yambaye umupira w’umweru w’amaboko maremare uriho ibirango bya FPR Inkotanyi hamwe n’ipantalo y’umukara itandukanye nizo yari amaze iminsi yambaza zifite imifuka ku rihande "Pauche bombé".
Muneza de Grâce wayoboye ibiganiro byo kwamamaza umukandida w’Umuryango wa FPR-Inkotanyi yabwiye Kagame ko indongozi za Nyamasheke zimukunda kandi zifuza kumuhorana kubera ikoranabuhanga yabagejeho, umuhanda wa Kivu belt washyizwemo kaburimbo n’amatara na interineti ituma itumanaho ryihuta. Agira ati "Muzehe wacu tumuhorane washi"
Nsenga Sandrine ukora ubuhinzi bw’inyanya mu Karere ka Nyamasheke hamwe na Christian Ndayambaje ubyaza umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’ibijumba, mu buhamya batanze babwiye Kagame ko batangiye ari ubuzima bugoye batira umurima bakagabana na nyiri umurima umusaruro uvuyemo ariko bishakamo ibisubizo kugera baguze umurima ndetse bafatirana amahirwe Igihugu gitanga.
Senga yavuze ko amaze kubona mu gihe cy’izuba umusaruro ugabanyuka, yashatse imirasire y’izuba izajya imufasha kuhira amazi avuye mu Kiyaga cya Kivu, bituma abasha guhinga mu bihe byose, bituma ava ku biro 50 yezaga agera kuri toni 3.
Aba bombi kandi bavuga ko bari mu batewe inkunga ya miliyoni 4 n’igice nyuma y’uko ibikorwa byabo bagizweho ingaruka n’icyorezo cya COVID-19.
Nsenga yavuze ko kugeza ubu ageze ku rwego agemurira inyanya mu Karere ka Rusizi na Karongi na Goma muri Repulika Iharanira Demukarasi ya Congo kandi ko ubucuruzi bwe akomeje no kubukorera ku ikoranabuhanga.
Nsenga avuga ko kubera iryo koranabuhanga ririmo TikTok, inyanya ze zisigaye zijya Congo Brazzaville kubera imiyoborere myiza.
Nsenga avuga ko urubyiruko rukomeje kurota kandi nibamara kumutora tariki 15 Nyakanga bizeye ko uruganda batangiye kubaka mu Murenge wa Nyabitekeri mu Karere ka Nyamasheke kugeza ubu rugeze ku gipimo cya 30% ruzatanga undi musaruro ufatika mu gutunga umusaruro ukomoka ku buhinzi bw’inyanya rukazivanamo Sauce Tomate na Ketchup.
Yashimiye Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame kubw’imiyoborere ye yateje imbere urubyiruko n’abana b’abakobwa, ndetse ko urubyiruko rwose rwiteguye kumuhundagazaho amajwi. Ati "Nk’urubyiro dufitanye igihango, tuzabatora ijana ku ijana."
Urubyiruko rwa Nyamasheke ruvuga ko kuba rufite Umuyobozi ukora cyane nabo bibasaba gukora cyane kugira ngo bongere umusaruro ndetse batange akazi no kugeza umusaruro w’ibyo bakora ku rwego mpuzamahanga.
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Reba muri iyi Video uko byari byifashe mu kwamamaza Kagame i Nyamasheke:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|