Imitwe ya Politiki yahisemo gushyigikira Umukandida wa RPF Inkotanyi ntiyibeshye - Biruta

Mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, kuri Site ya Gahanga, aho Umukandida wa RPF-Inkotanyi yasoreje gahunda ye yo kwiyamamaza yari amazemo ibyumweru bitatu, Perezida w’Umutwe wa Politiki wa PSD, Vincent Biruta yashimangiye ko imitwe ya Politiki irimo PSD,PL, PSR,UDPR,PDI,PDC, PPC na PSP yahisemo gushyigikira Umukandida wa RPF-Inkotanyi yose yemeza ko itibeshye, kuko kumushyigikira ari ukubaka bwa bufatanye biyemeje kugenderaho muri politiki no mu kubaka igihugu cy’u Rwanda.

Yagize ati “Ubu kandi biravuga ngo iyi mitwe ya politiki yiyemeje ko mu myaka itanu iri imbere, izashyigikira politiki yanyu Nyakubahwa Perezida wacu. Banya-Kicukiro rero, Banya-Kigali, Banyarwanda, Banyarwandakazi muri rusange, umusibo ni ejo.Muriteguye?Muzatora nde”Muzatora he?Ariko ubundi uwababaza,uvanye igikumwe ku gipfunsi, ubwo cyaba kikiri igipfunsi?Ibyo rero ntabwo dushobora kubikora. Igikumwe ku gipfunsi, twitoterere Perezida wacu dukunda. Abanyarwanda batweretse ko bakunda Perezida wabo, bamukomeyeho. Natwe rero tuzabishimangira ku wa mbere tuzindutse.

Yakomeje agira ati “Reka rero mbabwire ikindi, ku wa mbere tuzatora, ariko tuzanatsinda. Tuzatsinda ndetse cyane. Ubwo ngira ngo mu masaha ya nimugoroba ku wa mbere,ngira ngo tuzaba twatangiye ibirori twizihiza intsinzi.Twese kandi. Mu gihugu cyose bizaba ari ibirori gusa.Nanone,hariho bamwe, babandi tujya turirimba ngo byari byabananiye,ndetse ubungubu bwo ntabwo ari ukubananira gusa, byaranabayobeye,ubwo bo bazaba bari mu byabo baganya,ariko ntako twabigenza,icyo twabagiramo inama gusa,ni uko bagaruka bakadusanga, kuko icyo tuvuga nta kindi ni ubumwe bw’Abanyarwanda, turavuga amajyambere y’u Rwanda, turavuga imibereho myiza y’abaturarwanda bose. Ibyo rero ubundi ntabwo bikomeye, bashyize mu gaciro, badusanga tukagendana”.

“ Hari abandi na bo bazaba biteguye kuduha amanota, ariko ntabwo turi abanyeshuri babo,nta nubwo twabagize abarimu bacu, bazabyihorere amanota atangwa n’Abanyarwanda kandi bazayatanga menshi.Bazumve ko ibo turimo ntabwo ari ugushaka gusa nabo, si ugushaka kugenda nkabo,si ugufata imico yabo, ibyo turimo ni ibireba u Rwanda, bikaba bireba Abanyarwanda.Abanyarwanda rero ibyo batugaragarije ni uko bahisemo Nyakubahwa Paul Kagame ngo akomeze ayobore igihugu akigeze ku majyambere twifuza yubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda bose,kandi bose batere imbere ntawusigaye inyuma”.

Dr. Vincent Biruta uyobora ishyaka rya PSD yasobanuye impamvu bahisemo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi
Dr. Vincent Biruta uyobora ishyaka rya PSD yasobanuye impamvu bahisemo gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi

Yasoje abaza ibihumbi by’abari bateraniye kuri site ya Gahanga, umubare w’amajwi umukandida wa RPF-Inkotanyi azabona ku wa mbere, bavuga ko ari “ 100/100”.

Ati “Ni 100%, ni ayo, nk’uko Abajene b’iki gihe babivuga, turabyumva kimwe.Ubwo gahunda ni ku wa Mbere murakoze”.

Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO

Reba ibindi muri iyi Video:

Video: Richard Kwizera & Salomo George

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka