Imigabo n’imigambi y’abakandida Depite bafite ubumuga yabaye umukoro - NCPD

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, yabwiye abakandida biyamamaza ku mwanya w’uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko ko imigabo n’imigambi bagaragaje yababereye umukoro.

Inteko zizatora abafite ubumuga zo mu Turere tw'Intara y'Amajyepfo twakurikiye imigabo n'imigambi
Inteko zizatora abafite ubumuga zo mu Turere tw’Intara y’Amajyepfo twakurikiye imigabo n’imigambi

Hari mu gikorwa cyo kwiyamamaza abo bakandida bakoreye mu Karere ka Ruhango imbere y’Inteko zizabatora zari zaturutse mu Turere twose two mu Ntara y’Amajyepfo, kuwa 12 Nyakanga 2024.

Nyuma yo kumva imigabo n’imigambi yabo, Ndayisaba yagize ati “Hari ibyo turimo bigeze kure, hari ibyo tutaratangira. Buriya natwe tuzabishyira muri gahunda y’Inama y’Abafite ubumuga, kugira ngo byibuze nyuma y’imyaka itanu bazabe basaba bikeya, ahubwo bajye bavuga byinshi byakozwe.”

Mu byo abiyamamaje bavuze ko bakora baramutse batowe harimo guharanira ko ingengo y’imari igenerwa gufasha abafite ubumuga yongerwa mu Turere, hakajyaho n’ikigega gifasha abafite imishinga ibateza imbere.

Abakandida 13 bahatanira umwanya umwe
Abakandida 13 bahatanira umwanya umwe

Hari uwagize ati “Hari imishinga ifasha ibindi byiciro. N’abafite ubumuga twabakorera ubuvugizi ku buryo haboneka ikigega cyabafasha na bo bakiteza imbere. Ufite umushinga atarabasha gushyira mu bikorwa agahabwa inkunga.”

Hari n’undi wagize ati “Hari ishuri rya Laboratwari ryari ririho ryafashaga abafite ubumuga. Ntabwo rikiriho. Hamwe na bagenzi banjye mu Nteko Ishinga Amategeko nzakora ubuvugizi iryo shuri ryongere rishyirweho.”

Undi na we, utumva, ariko uvuga, yateruye agira ati “Icya mbere nzakora ni ugukora ubuvugizi kugira ngo Leta y’u Rwanda ishyireho imyanya ibiri y’Abadepite bahagarariye abafite ubumuga. Hasanzwe hariho umwanya umwe, ugasanga uwawutsindiye ari umugabo, abagore bagasigara, cyangwa se ari umugore abagabo na bo bakaba basigara.”

Mu Ruhango babateguriye neza, kandi byabashimishije
Mu Ruhango babateguriye neza, kandi byabashimishije

Yunzemo ati “Turifuza ko hazabaho Abadepite babiri bahagarariye abafite ubumuga, umugore n’umugabo.”

Hari n’uwagaragaje ko nk’uko abagore baharirwa 30%, azaharanira ko n’abafite ubumuga bahabwa imyanya irenze umwe.

Mu bindi byifuzo byagaragaye mu migabo n’imigambi y’abahatanira umwanya w’umudepite uhagarariye abafite ubumuga mu Nteko Ishinga Amategeko harimo kuba abafite ubumuga bagabanyirizwa imisoro haba ku mishahara cyangwa ku bikorera kuko mu mibereho yabo bifashisha amafaranga menshi ugereranyije n’abadafite ubumuga, bikaba mu bibasubiza inyuma.

Harimo no kuba insimburangingo n’inyunganira ngingo ziboneka kuri Mituweli mu bitaro bikuru gusa n’i Gatagara, ku buryo hari abo bitorohera kuzibona kuko kuhagera bitaborohera.

Abakandida biyamamaje ni 13, harimo abagabo 10 n’abagore batatu. Muri bo kandi harimo babiri batumva ariko bavuga, banabasha kumenya ibyo abantu bavuga iyo babareba ku munwa.

Kubera ko bahataniraga umwanya umwe, nyamara bigaragara ko hari n’abashoye amafaranga atari makeya mu kwiyamamaza, basabwe kuzakira ibizava mu matora.

Kwiyamamaza byabereye mu nzu mberabyombi y'Akarere ka Ruhango
Kwiyamamaza byabereye mu nzu mberabyombi y’Akarere ka Ruhango

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka