Ni raporo yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Nyakanga 2024, ikubiyemo iby’indorerezi z’amatora za NFPO zabonye mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo uko yitabiriwe n’uko yagenze mu Turere 30 tw’Igihugu.
Ubuyobozi bukuru bwa NFPO buvuga ko bwohereje indorerezi 99 zituruka mu mitwe yose uko ari 11 igize iryo huriro, aho zakoreye ubutumwa bwazo mu matsinda agizwe n’abantu batatu baturuka mu mitwe ya Politiki itandukanye.
Bumwe mu butumwa bahawe, burimo kureba niba site z’itora ziteguye neza, ibikoresho by’amatora biri kuri site itorerwaho, uko amatora yitabirwa, niba amategeko n’amabwiriza byubahirizwa, uko uburenganzira bw’abaje gutora bwubahirizwa, n’uko muri rusange umutekano w’ibice by’amatora umeze, ibarura ry’amajwi, n’uburyo ibyayavuyemo byakiriwe n’Inteko itora.
Umuvugizi wa NFPO Hon. Abbas Mukama avuga ko muri rusange indorerezi z’ihuriro zakurikiranye ibikorwa by’amatora, zashimye uko amatora yateguwe agakorwa mu mucyo kandi Abanyarwanda n’inzego zinyuranye babigizemo uruhare.
Ati “Bikomeje kugaragaza ubudasa bw’Abanyarwanda mu mikorere n’imyitwarire birangwa n’ishyaka n’urukundo bafitiye Igihugu mu gutunganya ibikorwa by’amatora no kuyitabira. Mu byo indorerezi z’Ihuriro zashimiye harimo uburyo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yakoresheje mu kumenyesha Abanyarwanda ibirebana n’amatora, burimo gukoresha ibiganiro no kunyuza amatangazo mu bitangazamakuru binyuranye, birimo radio, televiziyo, imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo bunyuranye.”
Akomeza agira ati “Ahabereye amatora hari ibirango bihagaragaza, ibiro by’itora, ibyumba by’itora n’ubwihugiko byari biteguwe bitatse neza kandi bifite isuku ku buryo bushimishije, ibikoresho by’amatora byagereye ku gihe ahabereye amatora, kandi abayayoboye bakiraga ababaganaga neza. Amatora yatangiriye ku gihe kandi asoza ku gihe, amatora yakozwe mu mucyo, mu bwisanzure, ituze n’umutekano usesuye, yakozwe hubahirizwa uburenganzira bw’abatora harimo no korohereza abafite intege nke, yitabiriwe ku gipimo kiri hejuru mu buryo bushimishije.”
Mu bindi bikubiye muri iyo raporo ni uko bavuga ko ibarura ry’amajwi ryakozwe hakurikijwe amategeko n’amabwiriza bigenga amatora, aho abaturage bitabiriye ibarura ry’amajwi kandi bakishimira ibyayavuyemo.
Muri rusange ubuyobozi bukuru bwa NFPO busanga amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye guhera tariki 15-16 Nyakanga 2024, yaragenze neza, kandi amategeko n’amabwiriza ayagenga yubahirijwe, nubwo basanga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ikwiye gukomeza gutunganya lisiti y’itora.
Indorerezi za NFPO zemeje ko amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite mu Rwanda yagenze neza, mu gihe kuwa gatatu tariki 17 Nyakanga 2024, indorerezi mpuzamahanga zirimo iza EAC, COMESA, ECCAS, AU, OIF hamwe n’abandi nabo bari bemeje ko amatora yo mu Rwanda yakozwe mu mucyo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|