Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Ibyumweru bibiri si bike ku mukandida usanzwe ukorana n’abaturage -Ngarambe Francois

Yanditswe na KT Editorial 12-07-2017 - 20:47'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yatangaje ko ibyumweru bibiri bahawe byo kwamamaza umukandida wabo asanga bihagije, kuko ari umukandida usanzwe akorana n’abaturage

Ngarambe Francois Xavier, umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, mu kiganiro n'abanyamakuru.
Ngarambe Francois Xavier, umunyamabanga mukuru wa FPR-Inkotanyi, mu kiganiro n’abanyamakuru.

Yabitangarije mu nama yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 12 Nyakanga 2017, aho yatangazaga uko gahunda zo kwamamaza Perezida Kagame watanzwe nk’umukandida wa FPR Inkotanyi mu matora ateganyijwe ku ya 4 Kanama ziteye.

Yagize ati" Umukandida wa RPF asanzwe akorana n’abaturage, kandi n’abanyamuryango ba RPF bahora baganira n’abandi baturage umunsi ku wundi. Ibyo azabwira Abanyarwanda mu kwiyamamaza bizoroha kuko bihoraho basanzwe babizi."

Muri icyo kiganiro kandi, Ngarambe yatangaje ko Umukandida wa FPR Inkotanyi azagera mu turere twose tw’igihugu yiyamamaza, ndetse ko bitewe n’uko akarere kangana, hari aho azajya mu bice bitandukanye byako.

Ati “Mu gihugu umukandida wa RPF Inkotanyi azajya mu turere twose, hamwe ashobora no gukorera ahantu habiri hatandukanye bitewe n’uko akarere kangana.”

Kwiyamamaza Ku rwego rw’ igihugu biratangira kuri uyu wa 14 Nyakanga 2017, umukandida wa FPR Inkotanyi, Perezida Kagame akazatangirira mu Karere ka Ruhango na Nyanza yiyamamaza.

Ibitekerezo   ( 1 )

Itariki itinze kugera ngo twibonere umusaza wacu Paul kagame. Oyeoye! Humura tukurinyuma kuko ibyo wadukoreye Nibyinshi.

felicien yanditse ku itariki ya: 12-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.