Bamwe mu bazatora bwa mbere, ni ukuvuga bafite imyaka 18 y’amavuko kuzamura, bavuga ko basaba Umukuru w’Igihugu uzatorwa gufasha urubyiruko kwihangira umurimo, gufasha urubyiruko koroherezwa kubona inguzanyo, hamwe no guteza imbere uburezi kuri bose.
Uwihirwe Jean Bonheur ufite imyaka 19 y’amavuko, avuga ko yishimiye kuba agiye kwitorera Umukuru w’Igihugu uzaba afite n’inshingano zo kubagezaho ibyo bamukeneyeho.
Agira ati “Numva ari ibintu by’agaciro kuba nzagira uruhare mu kwishyiriraho Perezida, ariko icyo musaba ni ukoroshya uburyo urubyiruko rubona inguzanyo bitabagoye. Basanzwe bajya muri Banki ariko urubyiruko rwakwa inguzanyo bikagorana. Tworoherejwe kubona inguzanyo tugashyira mu bikorwa imishinga yacu, byatuma tuva mu bukene tukiteza imbere."
Mu gihe hasanzweho gahunda ya BDF yashyiriweho abarimo urubyiruko, rwo ruvuga ko rutegerwa uko bikwiye mu gutegura imishinga no kuyishyira mu bikorwa bigatuma benshi batisanga mu guhabwa inguzanyo mu bigo by’imari.
Jacqueline Niyomufasha avuga ko afitiye amatsiko gutora bwa mbere kuko Perezida uzatorwa azaba yaramwitoreye.
Agira ati "Icyo Perezida uzatorwa yadufasha nk’urubyiruko ni ukurushaho kwiteza imbere nk’uko biri gukorwa, bakabona imirimo, inguzanyo ndetse agashyiraho n’uburyo urubyiruko ruva mu bushomeri binyuze mu kubegera."
Bamwe mu rubyiruko rukiri mu mashuri, basaba ko uwo bazatora yakongera imbaraga mu kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge.
Umugwaneza Valentine utuye mu Karere ka Karongi avuga ko hari urubyiruko rutabashije kugera ku ishuri rugomba gufashwa kwiga imyuga ndetse rukabona icyo rukora.
Agira ati "Twagize amahirwe yo kwiga ariko hari urundi rubyiruko rutabashije kwiga. Icyo dukeneye ku wo tuzatora ni ukunoza uburyo urubyiruko rutize rwiga imyuga ndetse rukayishyira mu bikorwa aho kwishora mu biyobyabwenge."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, avuga ko abazatora bwa mbere bo mu rubyiruko babarirwa muri Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 300, akabasaba kureba niba bari kuri lisiti y’itora.
Munyaneza avuga ko urubyiruko ruzatora bwa mbere rusabwa kuba rufite indangamuntu, abatazifite bakazifata kuko ikigo cy’Igihugu cy’Indangamuntu kirimo kuzitanga. Akomeza asaba urubyiruko kureba aho ruzatorera no kwiyimura aho biri ngombwa ubundi bagakurikirana ibiganiro n’amahugurwa ajyanye n’amatora kugira ngo azagende neza.
Munyaneza avuga ko abo mu kigero cy’urubyiruko bazatora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bazaba ari benshi hagereranyijwe n’urubyiruko rwatoye bwa mbere muri 2017.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Mudusobanurire, ese umuntu ugiye gutora bwambere asabwa iki?
Iyo umuntu agiye gutora bwa mbere asabwa iki?