Itangazo ryashyizweho umukono na GASAMAGERA Wellars Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango FPR-INKOTANYI kuri uyu wa kabiri tariki 18 Kamena 2024 rivuga ko ashingiye kuri gahunda y’ibikorwa byo kwamamaza kw’Abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n’Abadepite iteganyijwe kuva tariki 22/06/2024 kugera 13/07/2024 asaba akanibutsa Abanyamuryango bakora mu bigo byose ko ibikorwa by’iyamamaza bitagomba kubangamira akazi gasanzwe ko mu bigo bakoramo.
Kugira ngo umukozi w’Umunyamuryango asibe akazi ajye mu bikorwa byo kwamamaza agomba kubisabira uruhushya ubuyobozi bwe. Abamunyamuryango bose aho bakora, bagomba kubahiriza amategeko yose arebana n’amatora ndetse no gukomeza gutanga serivisi nk’uko bisanzwe.
Ohereza igitekerezo
|
Ese ko abantu turi kubwirwa ko kugirango umuntu abe yabona ikirango cyishyaka (umupira,ingofero) byumwihariko FPR asabwa kukigurà koko nibyo cg nabayobozi bo hasi bari kubishyiriraho
Murakoze mutumare impungenge tuve murujijo.