Huye: Umudugudu wa Karubanda watanze ishimwe ku bawutuye bitabiriye amatora
Uwageze kuri site y’amatora ya Ecole Autonome iherereye mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Butare, Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, yagiye ahura n’abantu bambaye ibyangombwa bibaranga (badges) biriho amabara y’ibendera ry’u Rwanda.
Hari abaketse ko abazambaye ari abafite umurimo bashinzwe mu matora, nyamara kuko bagendaga biyongera byateye amatsiko yo gushaka kumenya ibyazo.
Ni badges zari zanditseho ngo “Ubuyobozi bw’Umudugudu wa Karubanda buragushimira ko witabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite ya 2024."
Venuste Bizimana, umwe mu bari muri komite y’Umudugudu wa Karubanda, akaba n’umwe mu bagiye bambika aka gashimwe abitabiriye amatora, yabwiye Kigali Today ko ari mu bazindukiye kuri site y’itora, agamije gukora ku buryo ntawazindutse utaha atayitahanye, nk’agashimwe ko kuba yitabiriye amatora azindutse.
Yagize ati “Twari dufite gahunda yo gushimira buri wese witabiriye aya matora. Kubera ko ubu bukwe buba bwateguwe abaturage baba babugizemo uruhare, biba biri ngombwa ko tubashimira. Nazindutse kugira ngo mpere ku ba mbere bitabiriye amatora.”
Ku bijyanye n’icyabateye gutekereza kuri ziriya badges yagize ati “Twavuze ngo reka dushimire abantu kuko ubusanzwe tubana muri byinshi. By’umwihariko muri ubu bukwe, byabaye ngombwa ko tubashimira ku mugaragaro.”
Bene iri shimwe kandi, no mu matora ya Perezida aheruka mu mwaka wa 2017, na bwo ku Karubanda bari bayateguye. Icyo gihe ariko bwo badges zariho agashumi kafashaga uyihawe kubyambara mu ijosi.
Ku ilisiti y’itora y’Umudugudu wa Karubanda hari abantu 1341 ariko badges zakozwe ni 500. Ngo zagenewe abazazindutse bagatora kare hanyuma bakajya ku yindi mirimo.
Mu bindi byaranze amatora i Huye harimo kuba site n’ibyumba by’itora byari byarimbishijwe nk’ahantu habereye ubukwe. No mu masangano y’imihanda ntihasigaye.
Ohereza igitekerezo
|