Huye: Umubyeyi yabyaye abazwe, ikinya kimushizemo yihutira kujya gutora

Alphonsine Niyonsenga wo mu Mudugudu w’Akakanyamaza mu Kagari ka Rango B, Umurenge wa Tumba, yabyaye abazwe, ikinya kimushizemo yihutira kujya gutora.

Yabyaye abazwe, ikinya kimushizemo yihutira kujya gutora
Yabyaye abazwe, ikinya kimushizemo yihutira kujya gutora

Ivan Ihirwe Ganza, ni ryo zina ryahawe umwana Niyonsenga yibarutse, nyuma y’uko yafashwe n’ibise yari abyutse agira ngo ajye gutora, kuko yari yamenye ko no ku bitaro bya CHUB yari arimo na ho hashyizwe site y’itora.

Yabwiye Kigali Today ati "Byanshimishije cyane kubyara kuri iyi tariki ya 15 Nyakanga 2024. Naje kwipimisha ejobundi kuwa gatanu, bambwira ko nzabyara uyu munsi, numva nishimiye itariki nzabyariraho."

Yakomeje agira ati "Uyu munsi mu gitondo nabyutse ngira ngo njye gutora, ibise biba biramfashe. Ndatekereza nti ubu ntabwo ndi butore koko?! Abaganga bahise bakora ibishoboka byose banyitaho, bajya kumbaga, hanyuma ndabyara."

Ikinya ngo nticyatinze kumushiramo, yumvise ntakibazo afite abona n’umwana amerewe neza, asaba muganga wari uri kumukurikirana ko yajya gutora. Bamushyize mu kagare, maze akikira umwana maze ajya gutora.

Ihirwe ni imbyaro ya gatatu ya Niyonsenga. N’akanyamuneza ati "Nabyaye umuhungu, nari nsanganywe abakobwa. Urumva nyine ni byiza cyane. Twishimye."

Ku bijyanye n’icyamuteye ishyaka ryo kujya gutora akimara kubyara, yagize ati "Numvaga nanjye ngomba kwitorera umukandida mwiza uzatugirira akamaro. Numvaga ijwi ryanjye ritagomba gusigara."

Kuri site y’itora ya CHUB hatoreye abantu barenga 700 harimo abarwayi, abarwaza ndetse n’abandi bantu bari baje kwivuza ariko bari butahe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka