Huye: Mpayimana yijeje ko natorwa azashyiraho ikigega cyo gufasha abashomeri

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda, Philippe Mpayimana, yabwiye Abanyahuye kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024 ko baramutse bamutoye yakora ku buryo hahangwa imirimo myinshi yavamo amafaranga ashyigikira ibigega birimo n’icyo gufasha abashomeri.

Mpayimana yijeje ko natorwa azashyiraho ikigega cyo gufasha abashomeri
Mpayimana yijeje ko natorwa azashyiraho ikigega cyo gufasha abashomeri

Ahitwa mu Matyazo ho mu Murenge wa Ngoma mu Karere ka Huye, niho yiyamamarije. Hari hateraniye abantu babarirwa muri 300, bari bafite amatsiko yo kumva imigabo n’imigambi ye.

Gahunda ye ikubiye mu ngingo 52 yayibashyikirije yanditse, ariko avuga no kuri zimwe na zimwe. Yagize ati "Nifuza ko imirimo yiyongera mu Banyarwanda kandi imirimo yose igahabwa gahunda, igashyigikirwa, ikanasora, igatuma twunganira ibigega nk’icya Mituweli, ikigega cyo kugoboka abari mu byago, mu biza, abakene, abatishoboye, hakabaho n’ikigega cyo gufasha abashomeri, igihe umuntu ataye akazi agafashwa kugira ngo azabone akandi adahungabanye."

Yunzemo ati "Muri iyo mirimo harimo uw’ubunyamakuru n’uw’ubukomisiyoneri."

Ku bijyanye no guhanga imirimo y’ubunyamakuru, yasobanuye ko nk’uwize itangazamakuru abona ko kuri buri Murenge hashyizwe igitangazamakuru byafasha urubyiruko kubona ibyo rukora, abikorera bakabona aho bamamariza ibikorwa byabo, hanyuma ibitangazamakuru na byo bigatera imbere.

Naho ku bijyanye n’ubukomisiyoneri, yavuze ko burimo akajagari, buri wese mu babukora akaba ashyiraho ibiciro uko yishakiye. Ati "Buri muntu yabaye umukomisiyoneri. Ni akajagari kandi byica ubucuruzi. Ni umurimo wahabwa gahunda, abawukora bagasora hanyuma tukarushaho gukora neza."

Ababarirwa muri 300 bari baje kumva imigabo n'imigambi ye
Ababarirwa muri 300 bari baje kumva imigabo n’imigambi ye

Mpayimana kandi yabwiye Abanyahuye ko ayoboye u Rwanda yashyiraho ko urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye rwose runyura mu gisirikare, bityo abakiri batoya bakarushaho kukiyumvamo, no gushaka abakijyamo bikoroha.

Mu Banyahuye bitabiriye ukwiyamamaza kwe hari uwamubwiye ko nta gishya abona ari gusezeranya Abanyarwanda.

Yatanze urugero ku burezi n’ubutabera, ashimangira ko ku bijyanye n’uburezi abana bose biga n’abakuru bakaba bafashwa kwiga imyuga.

Yamusubije ko koko Abanyarwanda bamaze kugezwa kuri byinshi, ariko ko icyo we ashaka ari ukubafasha gutera "Indi Ntambwe" ari na ko intego ye ivuga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka