Huye: Impanuka yahitanye abantu bane abandi barakomereka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024 mu karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma, Akagari ka Matyazo, Umudugudu wa Kabeza habereye impanuka y’imodoka ya Bus Yutong ya Sositeye itwara abagenzi ya Horizon abantu bane bahita bapfa abandi batatu barakomereka.

Imodoka yakoze impanuka
Imodoka yakoze impanuka

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface yatangarije Kigali Today ko imodoka yari yerekeje Huye ahari kubera igikorwa cyo kwamamaza yataye umuhanda igonga abanyamaguru ibasanze mu kayira kabagenewe.

Ati “Ntituramenya icyateye iyi mpanuka kuko turacyakora iperereza, kugira ngo hamenyekane impamvu uyu mushoferi yatumye atubahiriza kugenda neza uko bikwiye mu muhanda”.

Iyi mpanuka ikimara kuba umushoferi yahise atoroka ubu inzego z’umutekano zikaba zikiri ku mushakisha.

Imirambo y’abaguye muri iyi mpanuka n’abakomeretse bose boherejwe ku bitaro bya CHUB kugira ngo ikorerwe isuzuma ndetse n’inkomere zitabweho.

ACP Rutikanga yongeye kwibutsa abantu bose n’abatwara ibinyabizi ko muri ibi bihe byo kwamamaza abakandida bakwiye kujya bagenda mu muhanda neza bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Ati “Inzego z’umutekano zirakora inshingano zazo uko bikwiye ariko uruhare rw’umuturage ndetse n’abashoferi narwo ni ngombwa kugira ngo umutekano ugerweho uko bikwiye ndetse hirindwe n’impanuka".

Polisi yihanganishije imiryango y’ababuze ababo muri iyi mpanuka kandi yifuriza gukira vuba abayikomerekeyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka