Huye: Abafite ubumuga bagenze ibirometero baje gushyigikira Kagame wabasubije agaciro
Shyaka w’imyaka 37 utuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, na mugenzi we Ndayambaje w’imyaka 40 wo mu Karere ka Nyanza, bafite ubumuga bari mu bazindukiye mu mujyi i Huye, mu bikorwa byo kwamamaza Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi mu kumushimira agaciro yabasubije.
Mu gihe abadafite ubumuga bacinyaga umudiho, Shyaka nawe ntiyatanzwe kuko yawucinyaga mu buryo bwe, yicaye mu igare agenderaho. Yarikaragaga azunguza n’ibendera rya FPR.
Yatangarije Kigali Today ko ari uburyo bwo kugaragaza uko yishimiye umukandida Kagame ku bw’ibyo FPR yamugejejeho, ari nayo mpamvu yabyutse saa cyenda hanyuma saa kumi n’imwe agafata umuhanda n’igare rye.
Yagize ati "Yampaye agaciro, ampa umutekano, mbona akagare, mfite umugore n’abana, inzu mbamo ni iyo yanyubakiye, mfite amazi n’umuriro mu rugo. Iyaba byashobokaga ngo imyaka nsigaje kubaho ku isi ngo nyimwihere, nipfire, ariko we akagumya akiberaho akayobora Abanyarwanda."
Yunzemo ati "Ariko ubu nta kindi namuhemba uretse kumutora. Kuri 15 nzambara neza nk’umuntu ugiye mu kirori, nk’umuntu ugiye gutera igikumwe, mutore, mwereke ko natwe abantu bafite ubumuga tumuri inyuma. Iyaba byashobokaga natora n’inshuro 100 ariko nkamushyigikira."
Ibi avuga kandi ngo abikomora ku buryo abafite ubumuga batarahabwa agaciro yari abayeho nabi.
Ati "Nta gare nagiraga. Nirirwaga mu rugo. Narinzi ko nzasaba kuko bavugaga ko ntacyo tumaze."
Samson Ndayambaje w’imyaka 40, ugendera ku mbago, akaba yaramugaye amaguru yombi, nawe wari hafi ya Shyaka n’abandi bacinyaga akadiho, we abyinira ku mbago.
Yabwiye Kigali Today ko ashimira FPR yahaye abafite ubumuga agaciro. Ari nayo mpamvu yaturutse iwabo i Ntyazo mu Karere ka Nyanza na moto, aza gushyigikira umukandida Paul Kagame.
Ngo yabyutse saa saba, imodoka zatwaye ab’iwabo zimusize yiyemeza gufata moto, ku buryo saa cyenda n’igice yari yageze mu mujyi i Huye.
Yagize ati "Ntakubeshye iwacu barantwitse mu ziko, ngo ntabwo ndi umuntu. Nta mategeko aturengera twagiraga. Twarafatwaga abafite ubumuga tukicwa, umubyeyi yabyara umwana ufite ubumuga akaba agushije ishyano."
Ashimira ubuyobozi bw’igihugu bwatumye na we asigaye agera ahari abandi, akidagadura, akiyumvamo ishema ryo kuba Umunyarwanda nk’abandi.
Yagize ati "RPF Inkotanyi yampaye ubushobozi ngenderaho. Bangenera ingoboka y’ibihumbi 21 buri kwezi. Ayo nyacunga neza, igihembwe cy’ihinga cyaza nkishyura umuhinzi akampingira nanjye nkeza nk’abandi Banyarwanda, nkabasha kwibeshaho. Abana banjye bane bariga. Bantangira mituweli, bampaye inka."
Ibi byose bimutera kuba yaje gushyigikira umukandida Paul Kagame, kandi ngo yiteguye kumutora.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|