Hashize imyaka ibiri NEC inoza ikoranabuhanga rizakoreshwa mu matora
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko imaze igihe kigera ku myaka ibiri inoza ikoranabuhanga rizifashishwa mu matora kandi ko ryatangiye gukoreshwa muri imwe mu mirimo iyabanziriza.

Ni bimwe mu byagarutsweho n’ubuyobozi bw’iyo komisiyo mu kiganiro bagiranye n’abanyamakuru kuwa Kane tariki 20 Kamena 2024 hagamijwe kubereka bimwe mu bimaze gukorwa ndetse naho imyiteguro y’amatora y’umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite igeze mu gihe habura amasaha make gusa kugira ngo bagere mu cyiciro cyo kwiyamamaza.
Agaruka by’umwihariko ku ikoranabuhanga rizakoreshwa mu bihe by’amatora, umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NEC Charles Munyaneza yavuze ko hashize igihe kingana n’imyaka ibiri ririmo kunozwa, kandi ko ryatangiye gukoreshwa.
Yagize ati “Hari sisiteme nshya twashyizeho turimo gukora ubu igeze ku kuba ikoreshwa, twifashishije n’izindi nzego zishinzwe ikoranabuhanga mu gihugu cyacu. Duhereye ku ilisiti y’itora, ubwo twakoraga ilisiti y’itora mu myaka yashize y’amatora siko twayikoze ubu, uko Abanyarwanda bakoresheje ikoranabuhanga ntabwo ari ko barikoresheje ubushize, ndashaka kuvuga kuri buriya buryo bwo kuri lisiti y’itora, kureba imyirondoro ye no kuba yakwiyimura ntabwo twabikoraga kuriya haba gukoresha telefone haba no gukoresha mudasobwa.”
Abanyarwanda bari hanze na bo ngo bakoresheje ikoranabuhanga mu kwiyandikisha kuri lisiti y’itora, aho bidasaba umunyarwanda utuye hanze y’u Rwanda guhaguruka ngo ajye kuri ambasade kwiyandikisha nkuko byari bisanzwe bikorwa, kubera uburyo bwashyizweho bwemerera uwujuje igihe cyo gutora kuba yakwiyandikisha.

Ubundi mbere indorerezi z’amatora mvamahanga cyangwa n’abandi bagombaga kujya ku biro bya NEC bagafata impapuro bakazuzuza bakazisubizayo zigasuzumwa bakabona gusubizwa cyangwa ntibasubizwe mu gihe batemerewe, ariko kuri iyi nshuro ntabwo basabwe kujya ku biro bya NEC, kuko hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga aho umuntu abisaba bagasuzuma ubusabe bwe, akanasubizwa hakoreshejwe iryo koranabuhanga, bakazaza gusa baje gufata ikarita no gukurikirana igikorwa cy’amatora.
Uretse indorerezi ngo n’abakorerabushake bazifashishwa barenze ibihumbi 100, buri wese afite kode ye, yerekana ibiro by’itora azaba ashinzwe gukoreraho mu gihe cy’amatora, ku buryo iryo koranabuhanga rikoreshwa mu kumenya ngo runaka ari hano cyangwa se yahavuye ajya ahandi.
Ni ikoranabuhanga ubuyobozi bwa NEC buvuga ko riri mu byiciro bitandukanye, kubera ko no gukurikirana no kumenya ibyangombwa by’abakandida bazanye niba byuzuye, indangamuntu zitari zo, uwerekanye Akarere avuga ko azatoreramo kandi atari ko byose bisuzumwa n’ikoranabuhanga rishya ryazanywe gukoreshwa mu matora.
Ku bijyanye n’amatora nyir’izina hari benshi bari biteze ko hari uburyo buzabaho bwo gutora hifashishijwe ikoranabuhanga (Electronic Voting), Munyaneza avuga ko bitazakorwa ahubwo ngo rizifashishwa mu bindi birimo guhuza amajwi.

Ati “Ikoranabuhanga ubu tuzakoresha mu matora, hari ibyo rizongera kubyo twari dusanzwe dukoresha mu bijaynye no guhuza amajwi haba kuri site y’itora cyangwa ku biro by’itora, haba mu kohereza ayo majwi kuva aho yahurijwe kugera ku Karere naho hazaba hari santere zo guhuza amajwi, hari ikoranabuhanga tuzakoresha kohereza ayo majwi kuva ku Karere aza ku rwego rw’Igihugu nayo ahuzwa ku rwego rw’Igihugu n’ibyo tuzereka Abanyarwanda bizaba byavuye mu matora.”
Byose ngo birimo kunozwa neza kugira ngo umunsi nyir’izina uzagere bimeze neza, bikaba biri muri sisiteme nshya yagiyeho mu rwego rwo kwitegura amatora yiswe Rwanda Election Management Information System, ikaba imaze igihe cy’imyaka ibiri itegurwa.
Kubijyanye n’imashini zibarura amajwi cyangwa gutora hifashishijwe ikoranabuhanga ubuyobozi bwa NEC buvuga ko batararigeraho kuko bagenda bakoresha kimwe, bakiga uko bagera ku kindi mu rwego rwo kwirinda ko bishobora guteza ibibazo mu matora.
Ohereza igitekerezo
|