Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Habineza na Mpayimana bakomeje kwiyamamaza mu turere (Amafoto)

Yanditswe na KT Team 27-07-2017 - 20:31'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda na Mpayimana Philippe abakandida biyamamariza kuyobora u Rwanda bakomeje kwiyamamaza kuri uyu wa kane tariki ya 27 Nyakanga 2017.

Frank Habineza

Habineza yiyamamarije mu Karere ka Ngororero n’aka Kamonyi. Yahereye muri Ngororero, yakirirwa n’abaturage babarirwa muri 300.

Habineza ubwo yiyamamarizaga muri Ngororero
Habineza ubwo yiyamamarizaga muri Ngororero

Imigabo n’imigambi yabagejejeho ni imwe nk’iyo asanzwe ageza ku baturage, aho ajya kwiyamamaza hose.

Gusa ariko ab’i Ngororero yababwiye ko natorerwa kuyobora u Rwanda azakora ku buryo amazi y’umugezi wa Nyabarongo asa neza.

Yahavuye akomereza mu Karere ka Kamonyi yakirwa n’abaturage bagera ku 1000.

Nta gishya yahavugiye kuko ibyo yabwiye abaturage baho byose bisa n’ibyo abwira abandi aho ajya kwiyamamaza hose birimo kuzamura ubuhinzi no kugaburira abana ku ishuri.

Mpayimana Philippe

Mpayimana yiyamamarije mu Karere ka Kirehe, Ngoma na Kayonza. Muri Kirehe yahereye, yakiriwe n’abaturage bagera kuri 400.

Mpayimana ubwo yiyamamarizaga muri Ngoma
Mpayimana ubwo yiyamamarizaga muri Ngoma

Yahavuye akomereza mu Karere ka Ngoma naho yakirwa n’abaturage bagera ku 100. Yahavuye akomereza mu Karere ka Kayonza.

Muri ako karere yamaze igihe kitagera no ku minota 30. Yiyamamarije ku muhanda yakirwa n’abantu bagera kuri 70.

Muri two turere twose yababwiye imigabo n’imigambi imeze kimwe. Irimo kugeza amazi meza ku baturage bose.

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibakomeze biyamamaze gusa mwakosora nta mirenge ya Runda na Gihara ibaho habaho umurenge wa Runda ukagira akagali kitwa Gihara.Thx

Batigol yanditse ku itariki ya: 28-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.