Green Party yasezeranyije abaturage kubaka uruganda rukora amagare

Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza yabwiye abaturage bo mu Karere ka Bugesera ko natorwa, mu Rwanda hazubakwa uruganda rukora amagare.

Dr. Habineza yasezeranyije abaturage b'i Bugesera kubaka uruganda rukora amagare
Dr. Habineza yasezeranyije abaturage b’i Bugesera kubaka uruganda rukora amagare

Yabivuze kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, ubwo Ishyaka Green Party ryiyamamarizaga mu Murenge wa Juru w’Akarere ka Bugesera.

Dr. Frank Habineza yavuze ko uru ruganda ruzubakwa mu Karere ka Bugesera, gasanzwe kazwiho umwihariko wo kuba abaturage baho bakoresha amagare cyane mu mirimo yabo ya buri munsi, mu rwego rwo kugira ngo igare rirusheho kuba isoko y’ubukungu bw’abatuye Bugesera.

Ati “Aho kugira ngo amagare tujye tuyakura mu Bushinwa, twashyira uruganda hano mu Karere ka Bugesera, igare rikajya riboneka ku mafaranga macyeya ashoboka, ndetse byafasha n’Akarere kacu gutera imbere. Ibyo nimutugirira icyezere tuzabyigaho”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Bugesera, Nkuranga Josepf niwe wakiriye Green Party
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Bugesera, Nkuranga Josepf niwe wakiriye Green Party

Yabasezeranyije kandi ko naramuka atorewe kuyobora Igihugu, azabubakira umuhanda wa kaburimbo uturuka mu Mujyi wa Nyamata ukagera mu Murenge wa Juru, kandi uyu muhanda ndetse n’indi iri mu Karere ka Bugesera ikazashyirwaho inzira zagenewe amagare gusa.

Yagize ati “Imihanda tuzubaka tugomba gushyiraho inzira zihariye z’amagare kuko usanga imodoka, amamoto n’amagare byose bica mu muhanda umwe, bigateza impanuka. Ibi rero bigomba gukemuka, amagare akagira inzira zayo, n’abanyamaguru bakagira ahabo ku buryo nta mpanuka”.

Bugesera, abaturage baje kwakira umukandida Perezida w'Ishyaka Green Party
Bugesera, abaturage baje kwakira umukandida Perezida w’Ishyaka Green Party

Muri aka Karere ka Bugesera kandi, Dr. Frank Habineza yasezeranyoje abaturage gukumura burundu ikibazo cy’ibura ry’amazi meza.

Ishyaka Green Party kandi ryanaiyamamarije mu Karere ka Kicukiro

Muri aka Karere ka Kicukiro, ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu Murenge wa Gahanga.

Dr. Frank Habineza mu Murenge wa Gahanga w'Akarere ka Kicukiro
Dr. Frank Habineza mu Murenge wa Gahanga w’Akarere ka Kicukiro

Iri Shyaka ryasezeranyije abatuye muri Kicukiro by’umwihariko ndetse n’abatuye Umujyi wa Kigali muri rusange ko umukandida waryo naramuka atowe, azaharanira kunoza uburyo bwo gutwara abantu mu buryo bwa rusange muri uyu Mujyi.

Dr. Frank habineza yavuze ko hazanozwa uburyo abaturage batwarwa muri za bisi (buses), kuba hari abagenda bahagaze mu modoka bikavaho.

Dr. Frank Habineza kandi yagarutse ku bigo ngororamuco bijyanwamo inzererezi, avuga ko bikwiye kuvanwaho kuko nta Munyarwanda ukwiriye kwitwa inzererezi mu Gihugu cye.

Abaturage ba Gahanga bari benshi bakira Dr. Frank Habineza
Abaturage ba Gahanga bari benshi bakira Dr. Frank Habineza

Ati “Kwa Kabuga hariya ndaharwaye cyane! Ugasanga umuntu asanzwe mu muhanda, baramutwaye ngo ni inzererezi, umukobwa akitwa indaya, … abe ntibazi aho ajyanwe. Yagerayo agakubitwa, akarya rimwe ku munsi. RIB ni yo twemera ko yemerewe gufunga abantu, za transit centers nta tegeko rizemerera gufunga abantu. Ni mutugirira icyizere, transit centers zose uhereye kwa Kabuga tuzazikuraho”.

Aha muri Kicukiro kandi, Ishyaka Green Party ryasezeranyije abaturage kugabanya umusoro ku nyongeragaciro, ukava kuri 18% ukagera nibura kuri 14%, mu rwego rwo kugira ngo abaturage babashe guhaha badahenzwe.

Dr. Frank Habineza yasezeranyije Abanya-Kigali kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange
Dr. Frank Habineza yasezeranyije Abanya-Kigali kunoza uburyo bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange

Iri shyaka kandi ryasezeranyije abatuye Umujyi wa Kigali gukuraho burundu umusoro w’ubutaka, kuko ubutaka ari umurage gakonndo Abanyarwanda bakaba badakwiye kubusorera.

Ati “Nimwongera mukatugirira icyizere, icyo twifuza ni uko umusoro w’ubutaka uvaho burundu. Ubutaka ni ubwacu nk’Abanyarwanda, Imana yadutuje muri iki Gihugu, nyuma yaho Leta iza kuza nyuma, ubutaka ibwita ubwayo, irangije irabudukodesha, igerekaho no kubudusoresha,…”.

Arakomeza ati “Ku cyangombwa cy’ubutaka hakwiye kwandikwaho ko ubutaka ari ubwawe, hakavaho ko uri umukode, kandi umusoro w’ubutaka na wo ukavaho burundu”.

Ishyaka Green Party rivuga ko ibi byose ryizeza Abanyarwanda bizakorwa nibaritora, na cyane ko rivuga ko n’ibyo ryabasezeranyije mu matora y’Abadepite aheruka na byo byakozwe.

Uretse Dr. Frank Habineza wiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Ishyaka Green Party riranamamaza abakandida 50 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, bahatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka