Gicumbi: Biyemeje kuzatora FPR-Inkotanyi kubera ibikorwa byayo mu myaka 30 ishize
Abaturage bagera ku bihumbi 31, bo mu Karere Ka Gicumbi, kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024, bahuriye mu murenge wa Bukure mu bikorwa byo kwamamaza Abakandida Depite b’umuryango FPR-Inkotanyi, bagaragaza ko bazi ibikorwa byayo mu myaka 30, ariyo mpamvu bazatora ku gipfunsi.
Ubwo baganiraga na Kigali Today, muri ibi birori, bayitangarije ko nta cyatuma badatora FPR Inkotanyi kuko kuva yabohora Igihugu mu myaka 30 ishize, hari iterambere rigaragarira buri wese.
Uzamukunda Clementine utuye mu Murenge wa Rwamiko yagaragaje ko avuze ibyo ubuyobozi bwa FPR-Inkotanyi burangajwe imbere na Paul Kagame, bwamukoreye, atabirangiza. Ati: “Ubu mfite imyaka 53 ndi kumwe na Paul ntiyigeze andekura, ntacyo namushinja, imvugo niyo ngiro kuko ubuyobozi bwiza bwatwegerejwe, urubyiruko ni urwererane, abana bariga kandi twe ntitwigeze twiga, mbese ibya muzehe Kijyana ni birebire, Paul mu mumbwirire ko mukunda cyane”.
Nizeyimana Felicien wo mu Murenge wa Giti, avuga ko atatinyuka kugereranya ingoma yo hambere na Leta ya Paul Kagame kuko itandukaniro rigaragara cyane mu byo amaze kubaka.
Nizeyimana ati: “Ubuyobozi bwariho mbere ya FPR butandukanye n’ubwa Paul Kagame kuko we abasha kwegera abaturage, ibyo tumusabye akabiduha, ubuyobozi bwiza bwegerejwe abaturage, nta muturage ukirenganywa kuko umutekano n’ubutabera yarabiduhaye. Isuku turi aba mbere Abanyarwanda, ndibuka kera twanyweraga hamwe mu bintu ubona ko bidasukuye ariko kuri ubu isuku yaranogejwe ku mubiri, ibikoresho inzu n’Igihugu muri rusange. Ibyo rero tubikesha ubuyobozi bwiza niyo mpamvu tuzahora duhitamo Paul Kagame”.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye, rubarizwa mu ‘Gakundi Muriro’ (Urubyiruko rushyiraho morali mu bikorwa byo kwiyamamaza), narwo rugaragaza ko iyo rwumvise amateka rusanga hari byinshi Abanyarwanda bakwiye kwishimira kuko bafite ubuyobozi bwiza bityo bagahitamo umutoza w’Ikirenga wabibagejejeho.
Musabyimana Aline yagize ati: “hakozwe byinshi ku bufatanye n’Abanyarwanda ndetse n’ubuyobozi bwacu. Imyaka 30 isobanuye byinshi cyane, dore umugore yahawe ijambo, twegerejwe amazi meza, ubuyobozi buri hafi yacu, bityo rero bigiye kuduha amahirwe yo kongera gutora FPR-Inkotanyi byumwihariko umutoza w’Ikirenga Paul Kagame kugira ngo akomeze atugezeho byinshi cyane ko adutekerereza kandi byose dusanga aduhitiramo neza”.
Nshimiyimana Alexis nawe yagize ati: “Ndamutse mvuze ibyo FPR-Inkotanyi yakoze nahera mu gitondo nkageza ijoro ntarabirangiza, twe yaduhaye stade y’icyitegererezo muri Gicumbi, nyuma y’uko abohoye Igihugu, ntibyigeze bigerwaho mbere rero turamushimira cyane. Nk’urubyiruko twishimira iterambere ry’Igihugu ariyo mpamvu twitegura kuzatora neza dushyira ku gipfunsi, abenshi muri twe ni ubwa mbere tuzaba tugiye gutora ariko ikoranabuhanga ryaraje nta kizatugora itariki izagera byarakemutse tumushimire ibyo yadukoreye. Paul Kagame turamukunda cyane, tumuri inyuma kandi ni inshuti yacu tuzamutora ibihe byose”.
Abaturage b’Akarere ka Gicumbi, bishimira ibikorwa remezo bamaze kugezwaho birimo, ubworozi buri hejuru aho bafite umukamo mwinshi bagemurira uruganda Inyange, amashanyarazi, umuhanda wa kaburimbo Base-Gicumbi-Nyagatare, zone y’ubukerarugendo kubera ikiyaga cya Muhazi, uburezi kuri bose n’ibindi.
Amafoto: Eric Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|