Gicumbi: Bibukijwe kuzatora Kagame 100% hamwe na PSD

Abatuye mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko abo mu Murenge wa Bwisige bibukijwe kuzatora Paul Kagame ku mwanya w’umukuru w’Igihugu nyuma bakazatora Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD).

Dr. Vincent Biruta avuga ko bahisemo gushyigikira Kagame kubera ko ibikorwa bye byivugira
Dr. Vincent Biruta avuga ko bahisemo gushyigikira Kagame kubera ko ibikorwa bye byivugira

Ni ibyo bibukijwe n’ubuyobozi bukuru bwa PSD ku wa mbere tariki 08 Nyakanga 2024, ubwo abarwanashyaka b’iryo shyaka bari muri ako Karere mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame nk’umukandida bahisemo ko azabahagararira ku mwanya w’umukuru w’Igihugu hamwe n’abandi 59 bemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’amatora ko aribo bazahagararira iryo shyaka mu Nteko Ishingamategeko y’u Rwanda igihe baramuka batowe.

Perezida wa PSD Dr. Vincent Biruta yibukije abatuye mu Karere ka Gicumbi ko Paul Kagame ari umuyobozi w’indashyikirwa kandi ko ibikorwa bye byivugira kuko ibimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize bizwi na buri wese ku buryo n’amahanga abyemera.

Yagize ati “Mu guhitamo nyakubahwa Paul Kagame biravuga ngo turashima intera tumaze kugeraho, biravuga ngo tumufitemo icyizere cy’uko mu myaka itanu iri imbere tuzagera ku bindi byinshi byiza, kandi biravuga ngo ishyaka ryacu PSD ryiyemeje kumushyigikira no gushyira mu bikorwa gahunda yemereye Abanyarwanda muri iyi imyaka itanu iri imbere.”

Abatuye mu Karere ka Gicumbi bavuga ko gutora Kagame ari ihame kubera ibikorwa bitandukanye by'iterambere yabagejejeho
Abatuye mu Karere ka Gicumbi bavuga ko gutora Kagame ari ihame kubera ibikorwa bitandukanye by’iterambere yabagejejeho

Akomeza agira ati “Icyo tubasaba ku itariki ya 15 Nyakanga, ni ukuzatera igikumwe imbere y’igipfunsi mu gutora Perezida wa Repubulika mukaba mutoye Paul Kagame, mwajya gutora abadepite mugatora ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage, kugira ngo abo badepite bajye gufatanya na bagenzi babo bazaba baturutse muri FPR n’indi mitwe ya Politiki, kugira ngo bajye mu Nteko Ishinga Amategeko bagire uruhare mu gushyira mu bikorwa ya gahunda tubabwira.”

PSD ifite imigabo n’imigambi y’ibyo yifuza kuzakorera Abanyarwanda mu myaka itanu iri imbere ikubiyemo ibitekerezo bigera kuri 60 biri mu nkingi eshatu zirimo Imiyoborere, Ubukungu hamwe n’imibereho myiza.

Bimwe mu bikubiye muri iyo migabo n’imigambo harimo kuba bazaharanira ko ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi byitabwaho, hibandwa cyane ku buryo bwo gukorera ifumbire ndetse n’imbuto mu Rwanda kugira ngo igerere ku bahinzi n’abarozi ku gihe.

Bakazaharanira ko hajyaho inganda zikora ibiryo by’amatungo kugira ngo hashobore kuboneka amatungo atanga inyama ndetse n’umukamo byiza. Bazanakomeza guharanira ko amatungo magufi ndetse n’amaremare akwira mu miryango, mu rwego rwo kurwanya ubukene n’imirire mibi.

Mu bindi abatuye mu Karere ka Gicumbi bwabwiwe ni uko PSD izaharanira ko habaho ikigo gishora imari mu buhinzi n’ubworozi ariko kigasaba inyungu nto ku nguzanyo, nibura iri munsi ya 10%, kugira ngo abashora mu buhinzi badakomeza kuremererwa n’inyungu ihanitse.

Abatuye mu Karere ka Gicumbi bavuga ko hari byinshi bamaze kugeraho kandi babikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame ku buryo kumutora ari ihame.

Abanyagicumbi bibukijwe kuzatora Kagame 100% hamwe na PSD
Abanyagicumbi bibukijwe kuzatora Kagame 100% hamwe na PSD

Obed Ngiruwonsanga avuga ko atigeze yorora, akaba yarabigezeho abikesha Perezida Kagame. Ati “Jyewe ubwanjye Perezida yampaye inka y’ubudehe, ubu ngubu uko unambona uku nguku niyo ingejeje aha ngaha, narituye, maze kwitura ubu maze kugeza inka nyinshi n’amasambu narayagwijije.”

Pacifique Nyirantambara ati “Yaduhaye umuriro, atworoza amatungo, adukorera imihanda ku mutora ni ihame kuri twe.”

PSD ni rimwe mu mashyaka umunani yifatanyije n’Umuryango FPR-Inkotanyi mu gushyigikira Paul Kagame ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora hamwe n’ay’abadepite ateganyijwe guhera tariki 14 Nyakanga ku bari mu mahanga hamwe na 15 ku bari imbere mu gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka