Yabitangaje kuri uyu wa kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024, ubwo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Karere ka Gicumbi na Rulindo, bamamazaga umukandida Perezida wayo Paul Kagame.
Mukarwego yashimye Ingabo zahoze ari iza RPA/Inkotanyi zabanye nabo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Igihugu zibarindira umutekano.
Avuga ko urukundo bagaragarijwe n’ingabo za RPA/Inkotanyi rwabasizemo umwenda ariko we mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe n’Inkotanyi yahisemo kuba malayikamurinzi ubu akaba arera abana bane babuze ababyeyi babo b’umubiri.
Ati “Najyaga ntekereza n’umuryango wanjye icyo nakwitura Inkotanyi ariko sinkibone. Haje malayikamurinzi, jye n’umutware wanjye twafashe iya mbere mu kurerera Igihugu. nateruye mbabwira ko mfite abana 10, harimo batandatu nabyaranye n’umugabo wanjye n’abandi ndera nka malayikamurinzi, umukuru ari mu kiciro cya mbere cya kaminuza.”
Ikindi ni uko muri abo bana arera yamufungurije konti muri banki kugira ngo azitunge mu gihe we azaba atagishoboye kumwitaho.
Yashimye umushinga wa Green Gicumbi, wabafashije gukora amaterasi y’indinganire ku buryo basigaye bahinga bakeza, ibafasha kuvugurura amashyamba ndetse inabaterera icyayi cyo ku musozi.
Mukarwego wabaga mu nzu y’ibiti isakaje shitingi ubu ngo yabashije kwiyubakira inzu isakajwe amabati 65 ifite umuriro n’amazi ndetse akaba akoresha bio-gaz mu guteka.
Nyuma yo guhabwa amahugurwa yo korora kijyambere kuri ubu ahinga ubwatsi bw’inka ku buryo ubu abuhinga akanabugurisha ku bandi borozi baturutse hirya no hino mu Gihugu.
Yagize ati “Ndashimira umugabo wanjye wimye amatwi abavandimwe be bamubwiraga ko nimara kwiga ntazasubirana nawe ariko akabyima amatwi. Sinari nziko inka irya indyo yuzuye ku buryo inka ya girinka nahawe ubu ikamwa amata menshi.”
Uyu amaze gushinga amatsinda atanu arimo aborozi 165 bazi korora neza ku buryo we n’abo borozi bamaze gushinga kompanyi icuruza ubwatsi bwongera umukamo ndetse bakaba banafite intumbero yo kubaka ubuhunikiro n’imashini ibusya ku buryo bagira ubwatsi bwinshi.
Mukarwego avuga ko Kagame ari impano bahawe n’Imana bityo akwiye kuyobora. Ati “Nyakubahwa chairman tukamuhabwa na Ruhanga nibamureke ayobore.”
Abanyagicumbi kandi bashimye umudugudu w’icyitegererezo bubakiwe, amazi n’amashanyarazi bahawe, amashuri n’amavuriro ndetse n’ibindi.
Kureba andi mafoto, kanda HANO
Reba ibindi muri izi Videwo:
Videwo: Richard Kwizera & Salomo George
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|